Mr Ibu wamamaye muri Filime yaciwe ukuguru

Abagize umuryango w’icyamamare muri Filimi zo gusetsa w’Umunya-Nigeria, John Okafor uzwi cyane nka Mr Ibu, batangaje ko yaciwe ukuguru kubera impamvu z’uburwayi.

Mu itangazo ryasohowe n’abo mu muryango wa Mr Ibu ku rubuga rwa Instagram, bavuze ko abaganga nta yandi mahitamo bari bafite "yo kuba bamutabara ari muzima".

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Iki gikorwa cyadukomereye twese, ariko tugomba kubyemera nk’ubuzima bushya bwa Daddy wacu”.

Okafor w’imyaka 62 y’amavuko, yakinnye muri Filimi nyinshi muri Nigeria, harimo iyitwa ‘Keziah’, ‘9 Wives’ ndetse na ‘Mr Ibu in London’.

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko umuryango wa Mr Ibu utigeze utangaza icyateye uburwayi, bwabaye intandaro yo gucibwa ukuguru.

Gusa muri iryo tangazo byavuzwe ko Mr Ibu amaze kubagwa inshuro zirindwi, ndetse ko hasigaye indi nshuro imwe.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria byatangaje ko amwe mu mafaranga yakoreshejwe mu kuvuza Mr Ibu, yatanzwe na Bukola Saraki wahoze ari Perezida wa Sena ya Nigeria.

Umuryango kandi wasabye abasanzwe ari abafana ba Mr Ibu, ndetse n’abamwifuriza ineza, kwishyura amafaranga akibura, n’ubwo batavuze umubare wayo.

Ibyo gusaba ko hari amafaranga yo kwa muganga yakwishyurwa n’abafana, ngo si bishya mu bakinnyi ba filimi bo muri Nollywood.

Ibyo ngo bikaba byatumye hari abibaza igituma abakinnyi ba filimi, urebye baba bahembwa neza, ariko bakaba batakwiyishyurira amafaranga yo kwa muganga.

Abanya-Nigeria benshi, ngo bivuza mu mavuriro yigenga, aho ibiciro by’ubuvuzi biba biri hejuru cyane.

Amakuru avuga ko abakinnyi beza bo muri Nollywood bahembwa umushahara ubarirwa muri Miliyoni eshatu z’Amanayira (anagana n’Amadolari 3,700), kandi ko umubare muto cyane ari abatishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka