Mr Ibu nyuma yo kubagwa inshuro eshanu yabonye ubufasha bwo kujya kwivuriza hanze ya Nigeria

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria (Nollywood) John Okafor, uzwi ku izina rya Mr Ibu, Umuryango we watangaje ko yabazwe inshuro eshanu ndetse ko azajya kuvurirwa hanze y’igihugu cya Nigeria.

Mr Ibu
Mr Ibu

Aya makuru yatangajwe n’umuryango we ku wa kabiri, ubinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, nyuma y’iminsi Abanya-Nigeria bakomeje kwibaza uko ubuzima bw’uyu mugabo wakunzwe muri sinema bwifashe.

Nk’uko umuryango wa Mr Ibu ubitangaza, wavuze ko ibikorwa byo kumubaga byagenze neza ndetse unashimira abantu bose bakoze ibishoboka byose bagatanga inkunga yabo mu gufasha Mr Ibu.

Ubwo butumwa bugira buti: “Turashaka gushimira Imana cyane, ndetse kandi turashimira nanone abantu ku nkunga yabo, kudufata mu mugongo n’amasengesho muri iki gihe kitoroshye kuri papa wacu.”

Mu kwezi gushize nibwo uwahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria, Dr. Bukola Saraki, yatangaje ko yishyuriye John Okafor, amafaranga yose yasabwaga kwishyura ibitaro nyuma y’uburwayi bwamwibasiye agasaba ubufasha bwo kwivuza.

Ati: “Twatabaje Abanyanijeriya biyemeza kudufasha n’umutima mwiza, kandi twanejejwe cyane n’uburyo bihutiye kudufasha muri buri kimwe. Inkunga zanyu nukuri, zaziye mugihe gikwiye kandi ziradufasha cyane.”

Umukobwa wa Mr Ibu yari aherutse gusaba Abanya-Nigeria inkunga yo kuvuza se, nyuma yo gutangaza ko amaze igihe kinini ariwe wikoreye umutwaro wo kwishyura amafaranga y’ibitaro ndetse n’ibindi byose nkenerwa ku burwayi bwa se. Yanashimangiye kandi ko kugirango umubyeyi we avurwe neza, akeneye kujya kwivuriza hanze ya Nigeria, bitaba ibyo uburwayi afite bukamuca akaguru.

Umuryango wa John Okafor, watangaje ko amaze kubagwa inshuro eshanu kandi byagenze neza.

Ati: “Kugeza ubu, umubyeyi wacu amaze kubagwa inshuro eshanu kandi byagenze neza, akaba kandi n’ubu akiri kwitabwaho mu cyumba cy’indembe, ICU. Papa arabashimira byimazeyo, kandi natwe turashimira abantu mwese mwatubaye hafi muri ibi bihe.”

Bakomeje basaba ubufasha bw’amasengesho no kugirango babone uburyo bwo kuzajyana uyu mubyeyi kwivuriza mu mahanga hanze y’umugabane wa Afurika mu rwego rwo guhabwa ubuvuzi bwisumbuye.

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse n’abanyanijeriya hirya no hino ku Isi yose bamaze iminsi bakusanya amafaranga yo gushyigikira uyu mugabo wamamaye muri filime zitandukanye zirimo “Mr Ibu and His Son” ari kumwe na Chinedu Ikedieze, “Police Recruit” “9 Wives”, “A Fool at 40”, “Ibu in Prison” n’izindi nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka