Madonna yatangaje ko yiyumva nk’umunyamahirwe kuba akiriho

Umuhanzi w’icyamamare Madonna aherutse gufatwa n’indwara ikomeye yaturutse kuri bagiteri ‘sévère infection bactérienne’ ituma ajya mu bitara muri serivisi yo kwita ku bantu barembye ku itariki 24 Kamena 2023.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize asohoye ‘album’ ye ya mbere tariki 27 Nyakanga 2023, ku rubuga nkoranyambaga wa Instagram, uwo muhanzi w’icyamamare mu muziki yagaragaye aseka anabyina byoroheje ashaka kugaragaza ko imbaraga ze no kwishimira ubuzima ntaho byagiye.

Yagize ati, " Kuba ngishobora kunyeganyeza umubiri wanjye nkabyina, bituma mbona ukuntu ndi umuntu w’icyamamare urusha abandi amahirwe ku Isi”.

Ibyo yabikoze mu agamije guhumuriza abafana be bamukurikira kuri urwo rubuga nkoranyambaga, aho iyo videwo yashyize kuri urwo rubuga yarebwe n’abantu basaga miliyoni eshanu, abantu 480.000 bakanda ku kamenyetso kavuga ko bayikunze.
Yavuze ko yishimira kuba akiri muzima ariko ashimira n’umuryango wakomeje kumuba hafi.

Yagize ati, "Igihe bankuramwo ibyuma, abana banjye baje kunsuhuza. Ibyo hari icyo byahinuye u buzima bwanjye".

Uwo mugore w’imyaka 64, yari aherutse kuvuga ko yumva agenda yoroherwa nyuma yo kumara iminsi itari mikeya mu cyumba cy’indembe kwa muganga.
Yari yateguye ibiteramo vy’amezi indwi vyobereye hirya no hino kw’isi vyotanguye mu ndwi ziri imbere ariko yahavuye ahindura isango bizotangurirako ayishira mu mezi atatu aza.

Madonna, uzwi nk’umwamikazi w’injyana ya ‘pop’, nyuma yo kujya mu bitaro byabaye ngombwa ko afata icyemezo gikomeye cyo kwimura amatariki yo gukoraho igitaramo cyo kuzenguruka hiryo no hino ku mugabane w’u Burayi, yizihiza imyaka 40 amaze mu buhanzi yise "Celebration Tour", , aho byari biteganyijwe ko igitaramo cya mbere cyari kuba ku itariki 15 Nyakanga 2023, ahitwa i Vancouver ariko ntibikunde kubera uburwayi.

NK’uko biri muri kamere ye, guhorana umuhati mu byo akora, Madonna yameze kwemeza ko azakomeza icyo bitaramo byo kuzenguruka mu Burayi, bimwe muri ibyo bitaramo bitenyijwe kubera muri Accor Arena y’i Paris mu Bufaransa mu Kwezi k’Ugushyingo.

Nubwo yahuye n’iyo ndwara ikomeye ngo ntiyatumye Madonna agaharika gahunda ze, ahubwo yatumye arushaho kugira ishusho y’umugore w’umunyembaraga kandi uhora yiteguye kurenga inzitizi zose ahura nazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka