Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 rirangiye, Miss Elsa Iradukunda wari waryitabiriye yageze i Kigali.
Umuririmbyi w’icyamamare wo muri Uganda, Juliana Kanyomozi yageze i Kigali aje gushyigikira Charly na Nina mu gitaramo bafite ku wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2017.
Mu gihe habura iminsi mike ngo Charly na Nina bamurike Alubumu ya mbere y’indirimbo zabo, abo baririmbyi bavuga imyiteguro y’igitaramo bayigeze kure.
Butera Knowless uherutse gukorana na Bruce Melody indirimbo bise “Deep in love” iteguza igitaramo bafitanye, yatangaje ko gukorana na we byaboroheye cyane nk’aho bari basanzwe bakorana.
Nyuma y’amezi abiri umuririmbyi w’Umunyarwanda Princess Priscillah ashyize hanze "Audio" (amajwi) y’indirimbo "Biremewe" kuri ubu yashyize hanze na Video yayo.
Demi-Leigh Nel-Peters, ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe watsindiye ikamba rya Miss Universe 2017, mu birori byabereye i Las Vegas muri Amerika (USA).
Utsindiye ikamba rya Miss Supranational yambikwa iryo kamba agahabwa indabo ndetse agahabwa n’amafaranga azamufasha mu bikorwa bitandukanye azakora mu gihe cy’umwaka azambara iryo kamba.
Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 ahamya ko mu bo afata nk’icyitegererezo cye harimo umukinnyi wa filime, Angelina Jolie.
Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 ubu ari muri Nigeria aho ari guhatanira ikamba rya "Miss University Africa".
Nyuma yo kugera mu gihugu cya Slovakiya ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational 2017, Ingabire Habiba n’abo bahatana batangiye kubona bimwe mu bigize icyo gihugu.
Ingabire Habiba yerekeje mu gihugu cya Slovakiya aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza azwi nka “Miss Supranational”.
Miss Rwanda, Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2017 yagaragaje ko mu bantu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe harimo nyakwigendera Nelson Mandela.
Nyuma yo gusezera ku mugaragaro muri Urban Boys yari amazemo imyaka icumi, umuhanzi Safi Madiba yashyize hanze indirimbo yakoranye na Meddy, yitwa "Got it".
Iserukiramuco rya Musanze ryaranzwe no kwerekana ubugeni n’ubukorikori bukorerwa muri Musanze no mu Rwanda muri rusange.
Miss Rwanda, Elsa Iradukunda uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2017, ntiyabashije kuza muri ba Nyampinga bazi kumurika imideli nyuma y’irushanwa ryabaye.
Nyuma y’igihe kinini bamwe mu banyakigali bifuza ahantu bajya basohokera hafite umwihariko basubijwe kuko akabari kitwa Riders k’abanya-Kenya kafunguye imiryango.
Humble Jizzo yagaragaje ko itsinda ry’abaririmbyi rya Urban Boys rizakomeza gukora nkuko bisanzwe nubwo umwe muri bo yarivuyemo.
Ababyeyi batishoboye 17 bo muri Kimironko ntibazongera gutaka ko baraye hasi cyangwa ku misambi kuko bahawe imifariso izatuma baryama aheza.
Miss Rwanda, Elsa Iradukunda na bagenzi bahatana muri Miss World 2017 bageze mu mujyi wa Sanya ahagomba kubera icyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa.
Umuhanzi Aline Gahongayire uri kwitegura kumurika umuzingo (Album) w’indirimbo ze yise “New woman”, avuga ko ashimira Imana kuba yarataye ibiro.
Natty Dread, umurasta akaba n’umuhanzi wo mu Rwanda ahamya ko nta gahunda afite yo kurekeraho kubyara kuko ngo aramutse abikoze yaba yishe itegeko ry’Imana.
Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Earth yaberaga muri Philippines yitabiriwe na Miss Uwase Hirwa Honorine wagiye aserukiye u Rwanda, yegukanwe na Miss Philippines hanyuma Igisabo we ataha amaramasa.
Umuhanzi Senderi ntiyemeranya n’abavuga ko atakigezweho kuko we afite ibikorwa akora buri munsi ahubwo ari itangazamakuru ritamuha umwanya nk’abandi bahanzi.
Umuhanzi Mani Martin yizeje abantu igitaramo batigeze babona ubwo azaba amurika umuzingo we wa gatanu yise “Afro” kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017.
Hakizimana Amani uzwi mu muziki nka Ama-G The Black ari kwitegura ubukwe kuburyo n’impapuro z’ubutumire yamaze kuzishyira hanze.
Missosology, igitangazamakuru kabuhariwe mu gukurikirana amarushanwa y’ubwiza akomeye abera ku isi, cyagaragaje ba Nyampinga 15 bahatanira ikamba rya Miss Earth 2017, berekanye ko bazi ubwenge.
Padiri Uwimana Jean Francois umaze kumenyerwa mu ndirimbo za Hip Hop zihimbaza Imana ahamya ko iyo njyana aririmbamo ituma ahura n’ibyiza n’ibibi.
Yvan Buravan wari umaze amezi hafi atanu avuye muri New Level akajya kwikorana wenyine yatangaje ko yayisubiyemo.
Bamwe mu banyamuziki bemeza ko kuba nta orchestres yinshi zikibaho, byatewe n’uko nta banyamuziki bahagije bacuranga injyana z’umwimerere bariho.
Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017 akomeje kubura imidari mu bihembo bihatangirwa.