Nyuma y’umunsi wa kane wa Shampiona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ikipe ya INATEK mu bagabo iraza ku mwanya wa mbere mu gihe mu bagore Rwanda Revenue Authority ari yo iyoboye.
Muri Shampiyona ya Volleyball yakomeje tariki 28 Gashyantare na 01 Werurwe Kirehe VC yongeye gutsindwa na Kigali VC i Kirehe kuri iki cyumweru seti 3-0 nyuma yo gutsindwa ku wa gatandatu bigoranye na APR VC sets 3-2.
Nyuma y’imyaka itanu idakina Shampiyona ya Volleball maze ikaza kugaruka mu mwaka wa 2014, ikipe y’Umubano Blue Tigers yamaze gutangaza abakinnyi izifashisha mu mwaka wa 2015.
Ku wa gatandatu tariki ya 21/02/2015, Shampiyona y’umukino w’Intoki wa Volleyball iraza gutangira mu bahungu ndetse n’abakobwa.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda butangaza ko bukiga ku gitekerezo cyo kuba umwaka utaha wa 2015 bakwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri uyu mukino.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.
Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball yatsinze Misiri seti eshatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri petit stade Amahoro.
Inzozi z’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 zo kwerekeza mu gikombe cy’isi zaraye zirangiye ubwo iyi yatsindwaga na Algeria amaseti 3-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma w’iri rushanwa rikomeje kubera mu Misiri.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 ntacyo yabashije gukora ku bihugu byari byarayitsinze mu irushanwa riheruka ry’abatarengeje imyaka 21, dore ko impera z’icyumweru zisize itsinzwe imikino yombi yakinnye na Tuniziya na Misiri.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatanu iratangira imikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Misiri. Iyi mikino kandi niyo izamenyekaniramo amakipe y’Afurika abiri azitabira igikombe cy’isi kizabera muri Brazil.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu mukino wa Volleyball ubu iri kubarizwa mu mujyi wa Sharm El Sherk mu Misiri aho igomba kwitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 23 rizahabera kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/11/2014.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball y’abatarengeje imyaka 23 iri buhaguruke mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/11/2014 yerekeza mu Misiri kwitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 23.
Nyuma y’umwaka umwe gusa mu karere ka Ngororero havutse ikipe y’umupira w’intoki Ngororero Volley Ball Club, ndetse ikanakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, iyi kipe ubu yikuye mu marushanwa ndetse ntigikora ahanini bitewe no kutagira amikoro.
Ikipe ya APR Volleyball Club yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ubwo yatsindaga mukeba wayo Rayon Sport Volleyball Club amaseti 3-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ntoya i Remera tariki 5/7/2014.
Mu mikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya Volleyball, ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda APR VC imikino ibiri kuri umwe ku cyumweru tariki 22/6/2014 kuri Stade ntoya i Remera.
Ikipe ya APR Volleyball Club yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Playoff na Rayon Sport, nyuma yo gutsinda INATEK amaseti 3-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 1/6/2014.
Irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazije Jenoside yakorewe Abatutsi, rizatangira tariki 7/6/2014, rizitabirwa n’amakipe menshi aturutse mu bihugu icyenda bya Afurika.
Ikipe ya APR Volleyball Club mu bagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu bagore, zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza zigatsinda amakipe zihanganye mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 10/5/2014.
Nyuma yo kwitwara neza bagatsindira kuzitabira imikino Olympique y’urubyiruko izabera mu bushinwa muri Kanama uyu mwaka, amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 19 yijejwe ko agiye gufashwa kwitegura neza ku buryo no mu Bushinwa azagerayo agahesha ishema u Rwanda.
U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina imikino Olympique y’urubyiruko mu mikino bita Beach Volleyball ikinirwa ku mucanga, rukaba rwabigezeho nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu mikino Nyafurika yasojwe muri Ghana ku cyumweru tariki ya 13/4/2014.
Muri shampiyona ya Volleyball yari igeze ku munsi wa gatatu ku wa gatandatu tariki ya 15/3/2014, kuri Club Rafiki i Nyamirambo, habereye imikino y’amakipe atatu akomeye mu Rwanda, aho APR VC yatunguye Rayon Sport na KVC ikazitsinda amaseti 3-1.
Amakipe ya APR na Rayon Sport aho ava akagera akunda guhangana mu mikino itandukanye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/3/2014 zirahurira mu mukino wa shampiyona ya Volleyball igeze ku munsi wayo wa gatatu, zikazakinira kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Mu mikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yabereye muri Cameroun, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yabuze iyo tike, ariko yitwaye neza itsinda amakipe atatu muri ane yari kumwe nayo mu itsinda.
Mu irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka uwahoze ari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare, Padiri Kayumba Emmanuel, ryabaye ku mu mpera z’icyumweru gishize, Amakipe ya Kigali Basketball Club ( KVC) mu bagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu bagore nizo zegukanye ibikombe.
Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB) Padiri Kayumba Emmanuel rizatangira ku wa gatandatu tariki ya 15/2/2014, rizitabirwa n’amakipe 18 harimo ane y’abagore.
Mu mukino wa gicuti wahuje abahoze bakina mu ikipe ya Ruhango Volley ball Club (RVC) nyuma bakaza kujya gukina mu makipe akomeye nka APR na RRA, batsinze abasigaye bakina muri iyi kipe amaseti 3-1.
Nyuma y’imikino ya gicuti ikipe y’u Rwanda ya Volleyball imaze iminsi ikina n’amakipe yo mu Rwanda ndetse no hanze, izahaguruka mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 11/2/2014 yerekeza muri Cameroun ahazabera imikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura kujya muri Cameroun mu mikino ya nyuma y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya volleyball yakinnye imikino ibiri na Botswana i Kigali, maze yombi u Rwanda ruyitsinda ku buryo bworoshye.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, kuri icyi cyumweru no ku wa mbere tariki 3/2/2014 izakina imikino ya gucuti n’ikipe y’igihugu ya Botswana mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka.
Mu mukino wari ugamije kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II imaze iminsi itatu mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze Rayon Sport Volleyball amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remara ku wa gatandatu tariki ya 17/1/2014.