Volleyball: Shampiyona ya 2024 iratangira muri Mutarama, abanyamahanga bongerewe

Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali habereye inama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho bemeje amatariki y’itangira rya shampiyona y’umwaka wa 2024 ndetse hongerwa n’umubare w’abakinnyi bemewe bakomoka hanze y’u Rwanda.

Nk’imwe mu ngingo rukumbi yagombaga kuganirwaho, abanyamuryango b’iri shyirahamwe bemeje ko umwaka utaha w’imikino ya shampiyona mu cyiciro cya mbere cy’abagabo n’abagore watangira muri Mutarama tariki ya 20.

Ugendeye kuri shampiyona y’umwaka ushize ya 2023, bigaragara ko kuri iyi nshuro shampiyona yaba igiye gutangira vuba gusa nk’uko byasobanuwe na Perezida w’iri shyirahamwe, Ngarambe Raphael, yavuze ko babisabwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku isi ko bakora ibishoboka bagahuza n’ingengabihe yayo kugira ngo hajye hamenyekana hakiri kare amakipe azahagararira Igihugu mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) ndetse no gutanga umwanya wo kwitegura ku makipe y’ibihugu.

Muri iyi nama kandi abayitabiriye baboneyeho n’umwanya wo kwakira abanyamuryango bashya ndetse bazahita batangirira mu cyiciro cya mbere ari bo Kaminuza ya Kepler ndetse na East African University zose zinjiranye amakipe y’abagabo aho kuri ubu umubare w’amakipe wiyongereye ukava ku makipe 8 akagera ku 10.

Mu bandi banyamuryango bakiriwe ariko bazahera mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri shampiyona y’abato, harimo ishuri GS KABARE na APE RUGUNGA, aya makipe yombi akazaba afite amakipe y’abahungu naho mu cyiciro cy’abagore hakaba harakiriwe amakipe ya Institut St Famille Shangi, Ecole Ste Bernadette Save ndetse na Wisdom School yo mu Karere ka Musanze.

Muri iyi nama kandi hizwe ku ngingo yo kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona yo mu Rwanda.

Kuri iyi ngingo hemejwe ko abanyamahanga bakurwa kuri babiri bagashyirwa kuri batatu muri buri kipe yifuza kubakinisha ariko ibi bikazakorwa mu myaka ibiri iri imbere noneho nyuma yaho hakazakorwa isuzuma niba koko bakomeza kwemererwa cyangwa babagabanya byaba na ngombwa bagakurwaho burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka