Volleyball: Police VC yasinyishije umunya-Brazil

Mu gihe shampiyona ya Volleyball mu Rwanda irimo gusatira umusozo w’imikino ibanza (First Leg), Matheus Aparecido Barbieri ni irindi zina rishya mugiye kuzabona muri shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball guhera mu mikino yo kwishyura.

Umunya-Brazil Matheus Aparecido Barbieri w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi bakina baciye ibumoso cyangwa se (outside hitter), akaba ari umukinnyi ufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 98 aho uyu musore yamaze kugera mu Rwanda kurangizanya n’ikipe ya POLICE VC irimo gukina umwaka wayo wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Police VC yamaze gusinyisha Matheus Aparecido Barbieri ukomoka muri Brazil
Police VC yamaze gusinyisha Matheus Aparecido Barbieri ukomoka muri Brazil
Matheus yamaze kugera i Kgali
Matheus yamaze kugera i Kgali

Matheus ni ubwa mbere agiye gukinira ikipe yo hanze y’igihugu cye cya Brazil kuko yakiniye amakipe y’imbere mu gihugu arimo na Dallas VC.

Uyu mukinnyi aje nyuma y’aho ikipe ya Police VC imaze iminsi ititwara neza ndetse ubu yamaze no gutakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, aho ubu Police VC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 19, ikarushwa inota rimwe na REG VC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20.

Police VC yamaze gusinyisha Matheus Aparecido Barbieri ukomoka muri Brazil
Police VC yamaze gusinyisha Matheus Aparecido Barbieri ukomoka muri Brazil

Uyu mukinnyi aje asanga undi ukomoka muri Sudani y’Epfo umaze iminsi mu muri iyi kipe aho ari kugeragezwa ngo harebwe niba ashobora kugira icyo yabafasha nyuma agahabwa amasezerano.

Ikipe ya Police VC mu mpera z’iki cyumweru dusoje ntiyahiriwe n’irushanwa rya Memorial Kayumba yari yitabiriye kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Kepler VC amaseti 3-0.

Matheus azatangira gukina mu mikino yo kwishyura
Matheus azatangira gukina mu mikino yo kwishyura

Ikipe ya Police VC ni imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda n’ubwo itaramara igihe kinini ibayeho, kuko ubu iri mu mwaka wayo wa kabiri aho ibitse ibikombe birimo igikombe gikomeye baherutse gutwara cya CAVB ZONE V Club championship 2023, batawaye batsinze ikipe ya Sport-S yo muri Uganda.

Police VC kandi yatwaye igikombe cya EAPCO games gihuza abapolisi bo mu karere k’i Burasirazuba, Memorial Rutsindura ya 2023 batwaye batsinze ikipe ya Gisagara ku mukino wa nyuma, Memorial Kayumba ya 2023 batwaye batsinze ikipe ya REG VC ku mukino wa nyuma ndetse na Gisaka Open baherutse kwegukana batsinze ikipe ya Gisagara VC ku mukino wa nyuma.

Matheus Aparecido Barbieri abaye umukinnyi wa 3 w’umunyamahanga uri muri Police VC nyuma ya James Achuil Nhial wo muri sudani y’Epfo ndetse na Iradukunda Pacifique ukomoka mu Burundi.

Ikipe ya Police VC kandi irimo kwitegura kuzahagararira igihugu mu mikino nyafurika ya (CAVB CLUB Championship 2024) iteganyijwe kubera mu gihugu cya Misiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka