Volleyball: Imikino ibanza yasojwe APR iyoboye, Gisagara ntiri mu makipe 4 ya mbere

Ku Cyumwe tariki 24 Werurwe 2024, ni bwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona cya 2023 yisanga hanze y’amakipe 4 ya mbere.

APR VC yafashe umwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona
APR VC yafashe umwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona

Mu cyiciro cy’abagabo hakinwe umukino umwe utarabereye igihe, wahuje ikipe ya APR VC na Police VC, aho uyu mukino warangiye APR VC itsinze Police VC amaseti 3-2 (23-25, 25-22, 17-25, 25-19, 15-9).Nyuma yo gutsinda, ikipe ya APR VC yahise ifata umwanya wa 3 n’amanota 20 inganya na Police VC.

Nyuma yo gutsinda kwa APR VC, byatumye Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona yisanga ku mwanya wa gatanu n’amanota 19, dore ko iherutse no guterwa mpaga nyuma yo kudakina umukino yari ifitanye na REG VC.

Si mu bagabo gusa basozaga imikino ibanza, kuko no mu bagore bakinaga umunsi wa nyuma w’imikino ibanza, aho umwe mu mikino yari yitezwe hagati y’ikipe ya APR VC na Rwanda Revenue Authority (RRA VC) utigeze ugorana nk’uko byari bitezwe, kuko ikipe ya APR yatsinze uyu mukino ku maseti 3-0 (25-19, 25-15, 25-22).

Gisagara irabarizwa ku mwanya wa 5 ubu
Gisagara irabarizwa ku mwanya wa 5 ubu

Nyuma yo gutsinda ikipe ya RRA, APR VC y’abagore yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, n’amanota 13 ikaba ikurikiwe na Police VC n’amanota 12.

Nk’uko Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda ribitangaza, imikino yo kwishyura irahita ikomeza dore ko igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29, aho mu cyiciro kibanza amakipe nka Kepler VC izesurana na Police VC, naho APR VC igacakirana na REG VC.

Mu cyiciro cy’abagore ho imikino yo kwishyura izatangira ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, aho mu mikino yitezwe harimo uzahuza ikipe ya APR VC na Police VC.

Biteganyijwe ko ubwo iyi mikino yo kwishyura izaba itangiye, hazagaragara andi masura mashya mu makipe atandukanye asanzwe akina mu cyiciro cya mbere, haba mu bagore ndetse n’abagabo. Amwe muri ayo makipe azagaragaramo amasura mashya harimo nka Police VC abagabo n’abagore, APR VC abagabo, RRA VC, EAUR y’abagabo ndetse na Ruhango VC.

Ikipe ya APR VC y'abagore yahise ifata umwanya wa mbere.
Ikipe ya APR VC y’abagore yahise ifata umwanya wa mbere.

Shampiyona ya volleyball mu Rwanda abayitegura bahisemo kuyihutisha, cyane ko harimo amakipe arimo kwitegura kuzasohokera Igihugu mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB CLUB CHAMPIONSHIP 2024), iyi mikino yose abagore n’abagabo ikazabera mu gihugu cya Misiri guhera muri Mata kugeza muri Gicurasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka