Volleyball: Gisagara yatewe mpaga, imvo n’imvano yabyo

Ntabwo bikiri inkuru ko ikipe ya Gisagara VC isanzwe ifashwa n’akarere ka Gisagara yatewe mpanga n’ikipe ya REG VC, bagombaga gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Gisagara yatewe mpaga
Gisagara yatewe mpaga

Nyuma yo kutaboneka ku kibuga bagombaga gukiniraho n’ikipe ya REG VC, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umunsi wa 5 w’imikino ibanza, ikipe ya Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona yatewe mpaga y’amaseti 3-0 na REG VC, yo yageze ku kibuga igategereza uwo bari bukine igaheba.

Ni iki cyateye Gisagara VC kutagera ku kibuga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo gusaza, nyuma yuko Federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda yongeye kwibutsa amakipe bireba ingengabihe yuko azahura ku munsi wa 5 w’imikino ibanza, ari na wo wa nyuma, hatangiye gucicikana amakuru ko ikipe ya Gisagara VC ishobora kutazaza i kigali gukina na REG VC, nk’uko byari biteganyijwe kubera ikibazo cyo kutagira abakinnyi bahagije.

Ese koko Gisagara VC nta bakinnyi ifite?

Ubwo shampiyona ya 2023 yasozwaga ndetse ikegukanwa na Gisagara VC, iyi kipe yatakaje abakinnyi hafi ya bose ngenderwaho, dore ko yatakaje abakinnyi barindwi (7) aribo: Ndayisaba Sylvester, Muvara Ronald na Niyogisubizo Samuel (Tyson) aba ose bagiye muri REG VC, Nkurunziza John na Bigirimana Peter aba berekeje mu ikipe ya Kepler VC, Niyonshima Samuel ajya mu ikipe ya APR VC naho Emanuel Udah Junior Umunya-Nigeria wakiniraga iyi kipe we yasubiye iwabo.

Nyuma yuko ikipe itakaje abakinnyi hafi ya bose b’ingenzi byatangiye kuyibana ibibazo, cyane mu buyobozi bwayo bashakisha abandi bakinnyi beza bari ku rwego rwayo, ibi byanatumye batitabira amwe mu marushanwa bagombaga kwitabira arimo TaxPayer Appreciation Tournament, irushanwa ngarukamwaka ry’imbere mu gihugu ryabaye mu mpera z’umwaka ushize ndetse n’irushanwa mpuzamahanga rya Zone V Club Championship, ryabereye i Kigali, aya marushanwa yose Gisagara ntiyigeze iyitabira kubera kubura abakinnyi.

Wakwibaza ngo ubundi se bakinishaga iki, dore ko bari no ku mwanya wa 3 mbere yo guterwa mpaga?

Mbere gato yuko shampiyona ya 2024 itangira, ikipe ya Gisagara yumvikanye ku isoko ry’abakinnyi ndetse wabonaga ko irimo kurambagiza amwe mu mazina akomeye muri aka karere, barimo Gatsinzi Venuste wakiniraga ikipe ya APR VC, Merry Brian kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Inkoramutima Martial ukina mu Budage ariko aba bose nta n’umwe wigeze uza kuyikinira yewe n’abari baratanzweho amafaranga bayikenyeje rushorera.

Nubwo abo batabonetse ariko Gisagara yari yaramaze kwibikaho Niyonkuru Gloire wakiniraga ikipe ya REG VC, we wari umaze iminsi yumvikanye n’iyi kipe ibitse umudari w’umwanya wa 3 muri afurika babonye muri 2022.

Gisagara ibonye ko nta yandi mahitamo ifite, yerekeje muri Uganda izana umusore wakiniraga ikipe ya KAVC, Allan Ejiet Olokotum, Willy Rukundo umwana wari ugisoza amashuri yisumbuye muri St Joseph agitegereje ibisubizo by’ibizamini bya Leta, Ngoboka Blaise wakiniraga IPRC Musanze, Ishimwe ERnest bakuye mu ikipe y’abato ndetse Kevin Nzasabihoraho na we wavuye muri IPRC Musanze ngo aze gufatanya na Mugabo Thierry kuziba icyuho cya Ndayisaba Sylvester, na Rukundo Bienvenue batijwe na Police VC.

Mu by’ukuri urebye abakinnyi ikipe yatakaje n’abo yinjije n’ubundi yasigaranye icyuho, kuko usibye n’urwego rwabo rudahuye, ariko n’umubare waragabanutse kuko ubu iyi kipe ifite abakinnyi hagati ya 12 na 13 mu gihe ikipe iba yemewe gutunga abakinnyi hagati ya 16 na 18 kugeza kuri 20.

Aba bakinnyi rero ni bo Gisagara VC yakomeje gukoresha kuva iyi shampiyona yatangira, ndetse ubona ko bagiye banatanga umusaruro kuko mbere yuko baterwa mpaga, ikipe ya Gisagara VC yari iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19, gusa ubu yamaze kuwutakaza.

Ni iki cyabuze uyu munsi?

Muri izo ngorane zose z’abakinnyi byagoye cyane ikipe ya Gisagara, ku buryo iyo habuzemo umukinnyi umwe, gukina bibabana ibibazo.

REG VC yateye mpaga Gisagara
REG VC yateye mpaga Gisagara

Tugarutse ku cyatumye baterwa mpaga, ku makuru yizewe agera kuri Kigali Today avuga ko mu ntagiriro z’iki cyumweru turimo gusoza, umukinnyi akaba na kapiteni wa Gisagara Volleyball Club Mugabo Thierry, yerekeje mu gihugu cya Kenya Kwivuza kuko afite imvune yari amaranye iminsi, ibi byateje ikibazo cyane mu ikipe kuko nta wundi mukinnyi wo kumusimbura ku mwanya we wo gutanga imipira (Setter) bityo ko kujya mu kibuga badafite setter batabishobora cyane ko bari bagiye guhangana n’ikipe ikomeye nka REG VC.

Ubuyobozi bwa Gisagara VC bwagerageje kwandikira ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball babasaba ko umukino wabo na REG VC bawusubika, ugashyirwa mu cyumweru gitaha umukinnyi wabo yabonetse, ariko federasiyo irabatsembere ibabwira ko ibyo nta tegeko na rimwe ryaba ryubahirijwe bityo ko nta ngingo ibarengera.

Ni ko byagenze rero kuko ikipe ya Gisagara ntiyigeze igera ku kibuga, byatumye REG VC iyitera mpaga y’amaseti 3-0, mu gihe ubwo shampiyona izagaruka bakina imikino yo kwishyura.

Ikipe ya Gisagara ibitse igikombe cya Shampiyona, irimo kwitegura kandi guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka