Volleyball: Amwe mu makipe yatangiye atungurwa andi aratungurana

Mu mpera z’icyumweru dushoje mu karere ka Gisagara na Huye hatangiye shampiyona ya volleyball mu Rwanda umwakwa wa 2024 aho amwe mu makipe akomeye yatangiye atsindwa bitandukanye n’uko byari byiteguwe.

Gisagara vc ibitse igikombe cya shampiyona
Gisagara vc ibitse igikombe cya shampiyona

Ni imikino yakinwe mu makipe y’abagabo ibera mu karere ka Gisagara naho ay’abagore yo akinira mu karere ka Huye.

Iyi shampiyona yitabiriwe n’makipe 16. Amakipe 10 y’abagabo ndetse n’amakipe 6 y’abagore aho buri kipe yakinnye imikino 2 mu mpera z’iki cyumweru mu minsi ibiri.

Bimwe mu byari byitezwe mu itangira ryiyi shampiyona, ni nk’amakipe yiyubatse mu buryo bugaragara agura abakinnyi bakomeye mu rwego rwo kugira ngo azatange umusaruro no guhatanira kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Ikipe ya POLICE VC yagaragaje ibimenyetso by'uko izaba ikomeye uyu mwaka
Ikipe ya POLICE VC yagaragaje ibimenyetso by’uko izaba ikomeye uyu mwaka

Mu makipe yatunguranye atsindwa harimo nk’ikipe ya Kepler VC ikipe ya kaminuza ya Kepler college ibarizwa mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya aho yatsinzwe n’ikipe ya Police VC amaseti 3-0 mu mukino utaragoye ikipe ya POLICE VC.

N’ubwo gutsindwa na Police VC utavuga ko inka yacitse amabere kuko Police na yo ari ikipe ikomeye, gusa abantu ntibiyumvishaga ko yatsidwa bene kariya kageni bijyanye n’abakinnyi ifite biganjemo abari basanzwe bakina mu cyicro cya mbere nka Mahoro Ivan, Nkuruziza John, Mutabazi Yves baherutse gusinyisha, umunya sudani yepfo Michael Mangom ndetse n’umunyatanzania David Necke.

N’ubwo ariko Kepler yatsinzwe nabi, mwibuke ko yatakaje umukinnyi ukomeye Mukunzi Christpher wamaze kwerekeza muri Canada ndetse na Tuyizere Jean Baptista ufite ikibazo cy’imvune.

Ikipe ya kaminuza ya East African Univesity Rwanda ni imwe mu makipe atanga ikizere
Ikipe ya kaminuza ya East African Univesity Rwanda ni imwe mu makipe atanga ikizere

APR VC ni indi kipe yagaragaje imbaraga nke ugereranyije n’uko abantu bari bayiteze nk’imwe mu makipe akomeye muri shampiyona yo mu Rwanda dore ko inabitse igikombe cya shampiyona cya 2020 yatwaranye n’umutoza Mutabazi Elie icyo gihe idatsinzwe umukino numwe Iyi kipe nayo yatsinzwe na REG VC amaseti 3-0.

Bitandukanye n’abandi, iyi kipe ya APR VC ni yo kipe yinjiye muri shampiyona nta mukinnyi numwe yaguze mu rwego rwo kongeramo imbaraga ahubwo yifashishije akenshi abana bakiri bato bari bazamutse mu cyiciro cya kabiri ariko nko kubura uko igira kuko amakuru atugeraho nuko abakinnyi yasabye nubu itarabahabwa ndetse ubona ko izakomeza kugorwa igihe byakomeza bitya.

Ikindi wavuga cyaranze umunsi wa mbere wa shampiyona ya volleyball, ni ukwigaragaza kw’amakipe ya Kaminuza ya East African Univesity abagabo n’abagore nubwo nabo batorohewe n’umunsi wa mbere gusa aya makipe yatanze ikizere ko bishoboka ko ashobora kuzatanga akazi muri iyi shampiyona.

Ikipe ya POLICE y'abagore
Ikipe ya POLICE y’abagore

Amakipe ya Gisagara VC, Police VC na REG VC aya makipe yose nta mukino n’umwe yigeze atakaza mu mikino yakinnye ku munsi wa mbere.

Dore uko imikino yagenze ku munsi wa mbere mu bagabo

REG 3:0 IPM, REG 3-0 APR
APR 3-0 KVC, APR 0-3 REG
POLICE 3-0 EAU, POLICE 3-0 KEPLER
KEPLER 3-0 KIREHE,
GVC 3-0 IPRC Ngoma, GVC 3-IPRC MUSANZE
EAUR 0-3 KVC IPM 3-1 KIREHE

Dore uko imikino yagenze ku munsi wa mbere mu bagore

RRA 3 - 0 IPK. RRA 3-0 RVC
APR 3 - 0 RVC. APR 3-0 EAUR
PWV 3 - 0 EAU POLICE 3-0 IPK

Kepler VC ntiyatangiye neza
Kepler VC ntiyatangiye neza

Biteganyijwe ko hagiye gukurikiraho umwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino y’irushanwa rishya ritegurwa n’ibihugu byo mu karere nk’iburasirazuba irushanwa riteganyijwe muri Gashyantare naho shampiyona yo ikazagaruka taliki 17 Gashyantare uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka