Volleyball: Amakipe y’Igihugu ashobora kutitabira imikino Nyafurika

Mu gihe hashize iminsi micye amakipe y’Igihugu mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga abonye itike yo gukina imikino nyafurika (All African Games), bagenzi babo bakina Volleyball yo mu nzu (Indoor Volleyball) bashobora kutitabira iyi mikino kubera ingengabihe yatinze kumenyekana.

Amakipe y'Igihugu ya Volleyball ashobora kutitabira imikino nyafurika
Amakipe y’Igihugu ya Volleyball ashobora kutitabira imikino nyafurika

Kuva muri Kanama 2023, byari bizwi ko bitarenze tariki ya 30 Mutarama 2024, ibihugu byose bigomba kuba byaramaze gushaka amatike yerekeza i Accra muri Ghana ahazabera iyi mikino nyafurika iba nyuma ya buri myaka ine.

Binyuze mu mazone ibihugu biherereyemo, hagiye hatangwa igihe (amatariki n’ukwezi) imikino yo gushaka iyo tike izaberamo yewe n’aho izabera, mu rwego rwo kubahiriza igihe ntarengwa.

Mu Karere ka gatanu ari na ko kabarizwamo u Rwanda, bisa nk’aho byagoranye cyane mu mukino wa Volleyball kuko n’itike rukumbi yamaze kuboneka muri Volleyball yo ku mucanga hifashishijwe amarushanwa yo gushaka itike y’imikino Olempike ya 2024. Aya majonjora yabereye mu gihugu cya Kenya kuva tariki ya 20 kugeza tariki 23 Ukuboza 2023, bityo amakipe yabaye aya mbere aboneraho anahabwa itike yo kuzitabira imikino nyafurika yavuzwe haruguru.

Bivuze ko kugeza mu Gushyingo n’Ukuboza 2023, mu Karere ka gatanu hari hataramenyekana igihe n’aho amajonjora ya Volleyball yo mu nzu (Indoor Volleyball) azabera. Byanatumye umutoza w’amakipe y’Igihugu Paulo De Tarso Milagres ahitamo gutegura amahugurwa y’abatoza yabereye mu gihugu cya Brazil kuva tariki ya 27 Ugushyingo kugeza 11 Ukuboza nyuma akomerezaho ibiruhuko yemererwa kuko nta gahunda y’amakipe y’igihugu yari afite.

Abakobwa b'u Rwanda baherutse gukora amateka yo kugera muri kimwe cya kabiri cy'igikombe cya Afurika bashobora kuterekeza i Accra
Abakobwa b’u Rwanda baherutse gukora amateka yo kugera muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Afurika bashobora kuterekeza i Accra

Yaba muri Federasiyo ndetse no muri Minisiteri ya Siporo, nta gahunda y’aho imikino yo gushaka itike y’imikino nyafurika (All African Games Qualifiers) izabera bari bafite, bityo ko ikipe z’igihugu abagabo n’abagore byari bigoranye ko zategurwa batazi niba koko ayo marushanwa azaba.

Tariki ya 27 Ukuboza 2023, ubwo bivuze ko ari kuri uyu wa Gatatu, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka gatanu kabarizwamo u Rwanda bwandikiye Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda ko irushanwa ryamaze gushyirwa mu gihugu cya Misiri kuva tarikiya ya 21 kugeza tariki ya 29 Mutarama 2024, iyo baruwa na yo ikaba yanakurikiranye n’iya Misiri nk’Igihugu kizakira.

Usibye n’ubwo butumire buje igitaraganya, n’umutoza w’ikipe y’Igihugu akiri mu biruhuko, amakuru aturuka muri Minisiteri ya Siporo avuga ko bitewe n’uko nta ngengabihe yari ihari, bigoranye ko aka kanya hahita haboneka ubushobozi bwo gutegura no gutwara aya makipe y’igihugu mu gushaka itike ya All African Games mu gihugu cya Misiri kuko ngo n’abakinnyi bamwe bari mu biruhuko, bikaba bigoranye ko hahita hategurwa ikipe izatanga umusaruro bitari ukwitabira gusa.

U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika nzima rushobora kutitabira imikino Nyafurika
U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika nzima rushobora kutitabira imikino Nyafurika

Buri Karere (Zone) kagomba gutanga ikipe imwe muri buri cyiciro abagabo n’abagore muri Volleyball, ndetse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 ibihugu byose bigomba kuba byatanze urutonde rurerure (long list) rw’abakinnyi n’imikino bazahagarariramo ibihugu byabo.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kane ku rwego rwa Afurika mu cyiciro cy’abagore no ku mwanya wa gatandatu mu bagabo aho kandi aka karere ka gatanu u Rwanda rubarizwamo ariko kanafite amakipe yatwaye ibikombe bya Afurika 2023, Misiri mu bagabo na Kenya mu bagore.

Kugeza ubu amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino ya All African Games yamaze kumenyekana usibye Volleyball yo mu nzu ndetse yo bigoranye ko yakwitabira.

Dore indi mikino yamaze kwemezwa ko izahagararira Igihugu:

 Cricket (abagore)

 Basketball y’abakina ari 3 kuri 3 y’abatarengeje imyaka 23 (Abagabo).

 Volleyball yo ku mucanga (Abagabo n’abagore)

 Abasiganwa ku magare (Abagabo n’abagore)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kumvango ministeri ntiyabonera itike volleyball team arko ari nka football itike yaboneka igitaraganya knd igenda ntigire naho igera.

Regis yanditse ku itariki ya: 3-01-2024  →  Musubize

Amakuru mutugezaho ni meza mukomereze aho turabakunda

Uwiringiyimana fulgence yanditse ku itariki ya: 28-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka