Volleyball: Abakinnyi 10 bakiri bato bo kwitega muri 2024

Mu gihe habura iminsi micye ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball itangire, twabatoranyirije abakinnyi 10 bakiri bato b’Abanyarwanda, bo kwitega muri uyu mwaka w’imikino.

Ibyo twagendeyeho

Ukivuga abakinnyi bakiri bato, birumvikana ko ari abagifite ahazaza muri uyu mukino ariko batarenjeje imyaka nibura 24, uburambe mu kibuga, uko umwaka ushize bitwaye ndetse n’uko bahagaze kugeza ubu.

10. Iradukunda Fabrice

Iradukunda Fabrice ubu ni umukinnyi wa REG VC mu gihe kigana n'imyaka 3
Iradukunda Fabrice ubu ni umukinnyi wa REG VC mu gihe kigana n’imyaka 3

Iradukunda ni umukinnyi ukiri muto ufite imyaka 19, yatangiye gukina volleyball muri 2019 ubwo yari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri St Joseph Kabgayi, nyuma aza gukomereza amashuri ye muri APE Rugunga mu mwaka wa 2, ari na ko akomeza gukina volleyball.

Muri 2023 nibwo yatangiye gutanga umusanzu mu makipe yo mu cyiciro cya mbere nka Kirehe VC yakiniye umwaka ushize wa 2023, ari na ho yaje kubengukwa n’amakipe atandukanye arimo n’ikipe ya REG VC yamaze kumusinyisha nk’umukinnyi wayo bidasubirwaho mu gihe kingana n’imyaka 3.

Ubwo twaganiraga n’umutoza Musoni Fred, yavuze ko abona impano idasanzwe muri Iradukunda Fabrice ndetse ko ari umukinnyi uzagirira REG VC akamaro, cyane ko akiri muto kandi ibyo akora birenze imyaka ye. Iradukunda Fabrice ubu arimo kwiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye muri École Secondaire St Joseph Le Travailleur-Kigali.

9. Rukundo Willy

Rukundo willy ubwo yari mu ikipe y'Igihugu y'abato muri 2022
Rukundo willy ubwo yari mu ikipe y’Igihugu y’abato muri 2022

Rukundo Willy afite imyaka 20, ubu yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball igihe kingana n’imyaka 2, kuba yarabengutswe n’ikipe ibitse igikombe cya shampiyona ya 2023, ni ikimenyetso ko uyu uvuka i Nyagatare mu Murenge wa Matimba, ari umukinnyi mwiza.

Volleyball yatangiye kuyikina ubwo yageraga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri St Joseph Kabgayi muri 2017, aho yakomeje kuhiga kugeza asoje amashuri yisumbuye muri 2023, bivuze ko nta yindi kipe yigeze akinira mu rugendo rwe.

Rundo ubwo yasozaga yahise afatwa n’ikipe ya Kaminuza ya East African University, ayikinira imikino ya TAXPAYERS ya 2023 ariko aza guhita yerekeza muri Gisagara Volleyball Club.

Rukundo Willy kandi muri 2022 uyu musore ukibyiruka, yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ndetse anashyirwa ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi bahagarariye ikipe y’Igihugu mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 21, cyabereye muri Tuniziya.

8. Ntayomba Arnold (Kilometero)

Ntayomba Arnold wambaye imyenda y'icyatsi kibisi ashakisha inota ubwo ikipe ye yakinaga na EAUR
Ntayomba Arnold wambaye imyenda y’icyatsi kibisi ashakisha inota ubwo ikipe ye yakinaga na EAUR

Ntayomba Arnold ni undi mukinnyi ukiri muto wo guhanga amaso mu mwaka wa 2024, afite imyaka 20, akaba umukinnyi ukina hagati, uwo bita (middle blocker). Ni umukinnyi uzaba akina umwaka we wa mbere muri shampiyona y’icyicyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ntayomba, volleyball ye yamenyekaniye muri St Joseph Kabgayi, ndetse byaje no kumuviramo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 21, yitabiriye irushanwa ry’abato ryebereye mu gihugu cya Tuniziya.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye ubu uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe ya KEPLER VC, izakina na yo umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda umwaka utaha.

7. Dieu-Est-Là Ndahayo

Ndahayo Dieu-Est-Là asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'Igihugu
Ndahayo Dieu-Est-Là asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

Ndahayo Dieu-Est-Là si umukinnyi mushya muri volleyball y’u Rwanda, gusa nanone si mukuri cyane, Ndahayo ubu amaze kuzuza imyaka 23 afite uburebure bwa metero 2 zirengaho, umwaka ushize w’imikino nti wamugendekeye neza mu ikipe ya Gisagara volleyball club kabone nubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Paulo De Tarso Milagres yari yamuhamagaye mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’afurika cya 2023 cyabereye mu gihugu cya Misiri.

Dieu-Est-Là muri 2019-2020 yari mu ikipe ya APR vc yaje gusohokamo yerekeza mu ikipe ya Niksar bld voleybol yo muri Turukiya, Ndahayo yake kugaruka maze yerekeza mu ikipe ya UVC yahoze ari UTB ubu yaje guhinduka Police ayikinira igihe gito maze yerekeza muri PARTIZANI Volleyball club muri Albania aho yaje kuvayo muri 2022 maze asinyira ikipe ya Gisagara akirimo gukinira magingo aya.

Abasesengura volleyball bavuga ko nyuma yahoo gisagara imaze gutakariza bamwe mu bakinnyi basa nkaho bamuzitiraga, yaba ari cyo gihe cy’uyu mwana ufite impano cyo kwigaragaza.

6. Nshuti Jean Paul

Nshuti Jean Paul ubwo yari mu ikipe y'Igihugu y'abato 2022
Nshuti Jean Paul ubwo yari mu ikipe y’Igihugu y’abato 2022

Nshuti Jean Paul ni undi mukinnyi ukiri muto wo kwitega mu mwaka utaha wa 2024, ni umukinnyi uzaba agiye gukina umwaka we wa 2 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Jean Paul yatangiye kwerekana impano ye cyane ubwo yari mu mashuri yisumbuye muri St Joseph Kabgayi, guhera muri 2017 kugeza anahasoreje amashuri yisumbuye, ubwo yasatiraga gusoza ayisumbuye, Nshuti yahise ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 21 anayibera kapiteni wungirije, mu marushanwa yabereye muri Tuniziya.

Jean Paul ubu afite imyaka 20, ni umukinnyi w’ikipe ya Police VC, ariko ntiyigeze abona umwanya uhagije wo kwigaragaza muri shampiyona iherutse ya 2023, ahanini bijyanye n’abakinnyi b’ibikomerezwa bakinanaga ku mwanya umwe, bityo kubona umwanya ujya mu kibuga bikagorana.

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko uyu musore w’ibigango ufite imbaraga zidasanzwe mu maboko ye ngo ashobora kuzatizwa mu ikipe ya East African University Rwanda mu rwego rwo kumuha umwanya uhagije wo kwiyerekana muri uyu mwaka wa 2024 uzatangira taliki ya 20 Mutarama 2024.

5. Shyaka Frank

Shyaka Frank ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati
Shyaka Frank ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati

Uvuze izina Shyaka Frank muri iyi minsi mu muryango wa Volleyball yo mu Rwanda, wakumva benshi bavuga, bagahuriza ku kuba uyu mosore w’imyaka 24 ari umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri 2024.

Shyaka ntabwo yakiniye amakipe menshi kuko kuva 2021 yari muri Kirehe VC, yaje kuvamo muri 2023 maze yerekeza muri Police VC ari na ho abarizwa magingo aya.

Shyaka yagiye ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu gusa, ntabwo aragira amahirwe yo gukinira ikipe y’Igihugu nkuru.

Shyaka Frank aherutse kwegukana igihembo nk’umukinnyi wahize abandi kuzibira gutsinda (Middle Blocke), mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza amakipe (Zone V club championship 2023), ryabaye mu kwezi k’Ugushyingo rikabera i Kigali.

Kugeza uyu munsi iyo urebye mu bakinnyi bakina ku mwanya umwe muri shampiyona yo mu Rwanda, nta kabuza ubona ko uyu musore azatanga akazi gakomeye.

4. Ngabo Romeo

Ngabo Romeo na we ni undi mukinnyi uzatanga akazi uyu mwaka
Ngabo Romeo na we ni undi mukinnyi uzatanga akazi uyu mwaka

Ubu nonaha ufashe imodoka ukerekeza mu Karere ka Huye mu iseminari nto yo Karubanda (Petit séminaire virgo fidelis de karubanda), ukavuga izina Ngabo Romeo, abari bahari muri 2017 kugeza 2019 bakumva cyane kuko ni ho uyu musore w’imyaka 22, yigaragarije maze abengukwa na REG VC, imuha amahirwe yo kuyikinira mu cyiciro cya mbere aho yakiniye kugeza 2023, aho yaje kuyisohokamo mu mpera za 2023 akerekeza mu ikipe ya KEPLER VC ari na yo arimo kugeza ubu.

Ngabo yari mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’Igihugu nkuru ya 2021, ubwo biteguraga igikombe cy’Afurika, gusa aza gusigara ku munota wa nyuma.

Uyu mukinnyi ari mu maboko y’umutoza Nyirimana Fidele (Fidjoo), umwe mu batoza beza ba volleyball u Rwanda rufite ubu, bityo ukaba wabishingiraho uvuga ko Romeo na we ari umwe mu bakinnyi bazatanga akazi uyu mwaka w’imikino.

3. Niyonshima Samuel (Sammy)

Niyonshima Samuel asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'Igihugu
Niyonshima Samuel asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

Ubwo Gisagara VC yatwaraga igikombe cya shampiyona ya 2023, Niyonshima Samuel ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagarutsweho, ko yagize uruhare mu guhesha igikombe cya shampiyona iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 24 nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2023, yahise abengukwa n’ikipe ya APR VC itozwa n’umutoza w’Umunyakenya Sammy Molinge, wahise amusinyisha shampiyona ikirangira, ubu akaba ari umukinnyi wa APR VC mu myaka 2 iri imbere.

Niyonshima asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu nkuru ndetse akaba yarakiniye amakipe arimo IPRC SOUTH muri 2018, KIREHE 2019-2020, GISAGARA muri 2021-2023 ubu akaba ari muri APR VC, nk’umwe mu bakinnyi iyi kipe y’Ingabo izaba igenderaho umwaka utaha.

2. Kwizera Eric (Kiganza)

Kwizera Eic ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya POLICE VC
Kwizera Eic ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya POLICE VC

Kwizera Eric ni umukinnyi ubu umaze kuzuza imyaka 24, watangiye urugendo rwe rwo gukina volleyball muri 2019 ari mu mashuri yisumbuye, ubwo yigaga muri St Joseph i Kabgayi.

Mu mwaka wa 2020 nibwo yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ya Kirehe Volleyball, aho yaje kubengukwa na REG VC maze ayikinira kuva muri 2021 kugeza 2023, aho yavuye yerekeza mu ikipe ya Police VC ari na yo arimo ubu.

Kwizera asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu dore ko yari ari no mu ikipe y’Igihugu nkuru, yakinnye igikombe cy’Afurika cyabereye mu misiri netse akaba yaranitwaye neza, ndetse akaba ari no mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu ikipe y’Igihugu muri rusange.
Ibi nabyo biri mu bizatuma uyu musorore arebwaho cyane, muri uyu mwaka w’imikino wa 2024.

1. Ntanteteri Crispin

Ntanteteri aherutse guhembwa nk'umukinnyi wahize abandi (MVP) mu irushanwa ry'akarere ka gatanu
Ntanteteri aherutse guhembwa nk’umukinnyi wahize abandi (MVP) mu irushanwa ry’akarere ka gatanu

Uyu azaba ari umwaka wa 2 Ntanteteri akinnye mu cyiciro cya mbere. Ntanteteri afite imyaka 22, akaba ari we kugeza ubu mahitamo ya mbere ku mutoza w’ikipe y’Igihugu nk’umukinnyi utanga imipira kuri bagenzi be (Setter) ndetse no mu ikipe ye akinira ya Police VC.

Ntanteteri impano yagaragariye cyane muri College du Christ Roi i Nyanza, aho yaje kuva aza mu cyahoze ari Forefront cyaje guhinduka Police.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 ubwo mu Rwanda haberaga irushanwa ry’akarere rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Ntanteteri ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu irushanwa ryose (MVP).

Mu bikombe byose Police VC imaze kwegukana, uyu muhungu ukiri muto yabigizemo uruhare rutaziguye, bityo rero ibi bikaba ishingiro ryo kuvuga ko Ntanteteri na we ari mu bakinnyi beza bo kwitega uyu mwaka w’imikino.

Mu nkuru nk’iyi itaha tuzabagezaho na bashiki babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

This is good and helpful 🏐✊

Mukiza Vincent yanditse ku itariki ya: 10-01-2024  →  Musubize

ngewe nk’umwana ufite imyaka 15 wiga muri college du christ roi ndashaka ko nazajya muri chez olmpics ya volleyball binyuze mwikipe y’isonga rya college ya christ mwami. nkikifuzo ndasaba ko mwazaza gusura christ roi mukareba isonga rya uburyo rikina. MURAKOZE

RUGWIRO Aime Arcade yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka