Volley Ball: Nkurunziza Gustave yeguye atayoboye manda nshya yari aherutse gutorerwa
Nkurunziza Gustave wari watorewe kongera kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki Volley Ball yamaze kwandika asezera ku mirimo ye.
Ibaruwa isezera yayanditse kuri uyu wa 20 Werurwe 2017 aho yatangaje ko yeguye ku mirimo yari yatorewe ku mpamvu ze bwite. Yari yatowe ku wa 4 Gashyantare 2017.
Asezeye mu gihe yari yafunzwe ku wa 18 Gashyantare 2017 nyuma y’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe Hatumimana Christian n’Umubitsi Uwera Jeanette, bari bafunzwe tariki ya 8 Gashyantare.
Bari bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gutanga ruswa mu matora y’iri shyirahamwe aheruka kuba ku ya 4 Gashyantare 2017.
Twifuje kumenya impamvu nyayo yateye ubwegure bw’uyu muyobozi wari umaze imyaka ine ayobora FRVB, ariko kuri telefoni ye igendanwa n’iy’umwungirije Kansiime Julius ntibazitaba.
Hari hashize iminsi mike umunyamabanga w’iri shyirahamwe nawe yeguye.
Inkuru irambuye turacyayibakurikiranira….
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi biragira inkurikizi kuri Volleyball y’uRwanda tu.
ariko nari nabivuze ko amatora aheruka harimo akantu. kuko byagaragaraga ko habayemo maguyi ukuntu KAREKEZI yatsinzwe.