Sitting Volleyball: Gisagara mu bagabo na Bugesera mu bagore zegukanye shampiyona ya 2023-2024

Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Bugesera hasorejwe imikino ya shampiyona ya 2023-2024 muri Sitting Volleyball aho Gisagara SVB mu bagabo na Bugesera SVB mu bagore zegukanye ibikombe.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Bugesera SVB
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Bugesera SVB

Ni imikino ya nyuma yakinwe kuva ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 ubwo hakinwaga imikino ya 1/4 aho mu bagabo Gasabo yasezereye Rubavu iyitsinze amaseti 2-0 naho Gisagara SVB isezerera Rwamagana SVB iyitsinze amaseti 2-0. Ni mu gihe Musanze SVB yatsinze Burera amaseti 2-0, Rusizi SVB itsinda Nyagatare SVB amaseti 2-0. Muri 1/2 imikino yahise ikinwa uwo munsi maze Gasabo SVB igera ku mukino wa nyuma itsinze Rusizi SVB amaseti 2-0, ihurira ku mukino wa nyuma na Gisagara SVB yatsinze Musanze SVB amaseti 3-2.

Mu bagore ho bakinnye bahereye muri 1/2 ahari hagezemo amakipe ya Nyarugenge SVB, Gicumbi SVB, Bugesera SVB na Musanze SVB. Gicumbi SVB yatsinze Nyarugenge SVB amaseti 3-0 igera ku mukino wa nyuma ihahurira na Bugesera SVB, Ikipe ya Bugesera SVB isezerera Nyarugenge SVB iyitsinze amaseti 3-0.

Gasabo yatsinzwe na Gisagara amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma itahana umwanya wa kabiri muri shampiyona
Gasabo yatsinzwe na Gisagara amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma itahana umwanya wa kabiri muri shampiyona

Ku mukino wa nyuma Gisagara SVB mu bagabo yegukanye igikombe itsinze Gasabo SVB amaseti 3-2 (25-17, 22-25, 14-25, 26-24, 15-12) naho mu bagore cyegukanywe na Bugesera SVB yagitwaye ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya itsinze Gicumbi SVB amaseti 3-2 (14-25, 23-25, 25-21, 25-16, 15-10).

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Musanze SVB itsinze Rusizi SVB amaseti 3-0 naho mu bagore wegukanwa na Musanze SVB nyuma yo gutsinda Nyarugenge SVB amaseti 3-0.

Mu bagabo Gisagara yegukanye igikombe itsinze Gasabo ku mukino wa nyuma
Mu bagabo Gisagara yegukanye igikombe itsinze Gasabo ku mukino wa nyuma
Mu bagore Bugesera yegukanye igikombe itsinze Gasabo
Mu bagore Bugesera yegukanye igikombe itsinze Gasabo
Gisagara yari iherutse gusohokera Igihugu yongeye gushimisha abakunzi bayo
Gisagara yari iherutse gusohokera Igihugu yongeye gushimisha abakunzi bayo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka