Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yerekanye igikombe n’umudali yegukanye

Ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024 amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatambagije igikombe cya Afurika yegukanye mu bagore ndetse n’umwanya wa gatatu mu bagabo mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Kigali.

Kapiteni w'ikipe y'abagore Mukobwankawe Liliane yereka igikombe Abanyarwanda mu mihanda itandukanye ya Kigali
Kapiteni w’ikipe y’abagore Mukobwankawe Liliane yereka igikombe Abanyarwanda mu mihanda itandukanye ya Kigali

Ni irushanwa ryabereye muri Nigeria hagati ya tariki 29 Mutarama 2024 ndetse na tariki 3 Gashyantare 2024 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma. Mu bagore u Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze Kenya amaseti 3-0 runabona itike y’imikino paralempike 2024 mu gihe mu bagabo bitagenze neza kuko rwegukanye umwanya wa gatatu rutsinze Algeria amaseti 3-0.

Ni urugendo rwahagurukiye kuri hoteli iri Kicukiro - Rwandex -Mu Kanogo - Ihuriro ry’imihanda mu Mujyi wa Kigali - Ahahoze Gereza 1930 - Nyamirambo - Kimisagara - Nyabugogo - Kacyiru - KBC - Inteko Ishinga Amategeko -Chez Lando - Kwa Rwahama - BK Arena - MINISPORTS - Chez Lando - Kicukiro kuri hoteli.

Ikipe y'abagore yatahanye igikombe n'itike y'imikino paralempike 2024
Ikipe y’abagore yatahanye igikombe n’itike y’imikino paralempike 2024
Ikipe y'abagabo yegukanye umwanya wa gatatu
Ikipe y’abagabo yegukanye umwanya wa gatatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka