Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yatangiye shampiyona ya Afurika 2024 atsinda

Ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatangiye shampiyona ya Afurika atsinda imikino yayo, aho mu bagabo u Rwanda rwatsinze Algeria amaseti 3-0 naho mu bagore rutsinda Nigeria 3-0.

U Rwanda rwatsinze amaseti 3-0 Nigeria mu bagore
U Rwanda rwatsinze amaseti 3-0 Nigeria mu bagore

Iyi shampiyona ya Volleyball ku bafite ubumuga, yatangiye kubera muri Nigeria ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, ariko amakipe y’u Rwanda akaba yakinnye imikino ya mbere kuu wa kabiri.

Ku ikubitiro abagabo ni bo batangiye bakina saa yine za mu gitondo bahura na Algeria. Iki gihugu baherukaga guhurira mu Gikombe cy’Isi cyabereye mu Misiri 2023, bakagitsinda amaseti 3-0 n’ubu ni ko byagenze bagitsinda gutyo.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitwaye ku manota 25 kuri 13 ya Algeria, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25 kuri 20, mu gihe iya gatatu rwayegukanye rutsinze amanota 25 kuri 11. Nyuma y’ikipe y’abagabo ku isaha ya saa kumi, hari hategerejwe umukino wahuje u Rwanda mu bagore na Nigeria yakiriye iri rushanwa, uyu ni umukino woroheye u Rwanda kuko rwatsinze amaseti 3-0, Nigeria nta seti nimwe yagizemo amanota nibura icumi.

Iseti ya mbere ikipe y’Igihugu y’abagore yayegukanye itsinze amanota 25 kuri atandatu(6) ya Nigeria, iya kabiri iyitwara ku manota 25 kuri ane(4) mu gihe iya gatatu yayitwaye ifite amanota 25 ku icyenda(9).

Kuri uyu wa Gatatu amakipe y’u Rwanda arakina umukino wa kabiri, aho saa yine za mu gitondo mu bagore rukina na Kenya naho mu bagabo saa kumi rugakina na Nigeria.

Iyi shampiyona ya Afurika 2024 izasozwa tariki ya 3 Gashyantare 2024, amakipe azayegukana akaba azabona itike y’imikino paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka