Sitting Volleyball: Abagore biroroshye, abagabo tuzahatana - Umutoza kuri Shampiyona ya Afurika

Umutoza w’amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad, avuga ko imyiteguro ya shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria iri kugenda neza, kandi ko afitiye ikizere amakipe by’umwihariko abagore avuga ko byoroshye, ariko ko no mu bagabo bazahangana nubwo bitoroshye.

Umutoza Mossad avuga afitiye ikizere amakipe mu mikino ya shampiyona ya Afurika 2024 agiye kwitabira
Umutoza Mossad avuga afitiye ikizere amakipe mu mikino ya shampiyona ya Afurika 2024 agiye kwitabira

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uyu Munya-Misiri utoza amakipe y’abagabo n’abagore yavuze ko imyiteguro barimo bayitangiye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2023, nubwo ariko batinze kwinjira mu mwiherero wo gukorera hamwe umunsi ku munsi.

Yagize ati "Twatangiye kuva mu Gikombe cy’Isi mu kwezi k’Ugushyingo, kandi ubu turimo kwitegura neza. Igihe ni gito gito cyane, ntabwo nejejwe nabyo ariko ikibazo cyabaye ubufasha butaje kare ngo dutangire imyiteguro turi hamwe.”

Avuga ku itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo mu bagabo, Dr Mossad yavuze ko rikinika, ko abona irushanwa rizatangira bya nyabyo bageze muri ½, ndetse no ku mukino wa nyuma.

Ati “Kuri twe ni itsinda ryiza, Algeria twaranakinnye mu Gikombe cy’Isi tubatsinda amaseti 3-0, Zimbabwe na yo ni inshuro yabo ya mbere kuri bo bagiye gukina rero ntekereza ko itsinda ryacu ari ryiza. Kurushanwa bya nyabyo nkeka bishobora kuzatangirira muri ½, kuko tuzakina na Maroc cyangwa Kenya mu gihe ku mukino wa Nyuma dushobora gukina na Misiri, kuko nk’itsinda ryabo rirakomeye dore ko Kenya, Maroc na Misiri zikomeye.”

Ku ikipe y’Igihugu y’abagore yarangije umwaka wa 2023 iri no ku mwanya wa gatanu ku Isi, yavuze ko afite ikizere cyinshi, dore ko amakipe ane bazahatana ari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’aba Banyarwandakazi.

Ati “Ku bagore, ubu turi amakipe ane kuko mu minsi ishize bemereye Kenya kwiyongera mu irushanwa tukazakina nabo, Nigeria na Zimbabwe. Ntekereza ko ku bagore urwego rw’ayo makipe ruri hasi cyane, kuko ikipe y’abagore y’u Rwanda, ubu barahatana ku rwego rwo hejuru bakina n’amakipe akomeye, rero kuri twe birashoboka ko ari itsinda ryoroshye ku bagore”.

Ati “Tugiye gutegurira ikipe gutsinda, hakaboneka itike ya Paris (Mu Bufaransa hazabera imikino Paralempike 2024), kuko ubu ni yo ntego yacu, noneho nyuma yaho tugatekereza ku bikurikira dutegurira amakipe Paris.”

Nubwo afitiye ikizere ikipe y’abagore bitewe n’amakipe bazakina, ariko ku bagabo uyu mutoza avuga ko bitoroshye kuko bazahangana na Misiri ngo yahatiwe kuza gukina kuko isanganywe itike, mu gihe isanzwe ari ikipe ikomeye muri Sitting Volleyball ya Afurika, dore ko imaze igihe ikina, gusa nubwo bimeze gutyo ngo bakazahatana.

Ati “Ku bagabo ntabwo byoroshye kuko ubu barimo gusunikira Misiri kuza gukina, rero tugomba guhatana tukabona uyu mwanya. Turimo kugerageza ibyacu byose kuko ubunararibonye ku Banyamisiri buri hejuru dore ko bakinnye kuva mu 1999 na mbere yahoo. Bamwe mu bakinnyi ubu bamaze imyaka hafi 30 bakina, bafite rero ubunararibonye cyane, kandi banazi uko bashobora gutsinda amakipe adafite ubunararibonye. Ikindi abakinnyi benshi mfite ubu ni bashya, ntabwo bafite ubunararibonye bumwe ariko ndino kugerageza kuba nabona ibyiza mu ikipe yanjye.”

Mu bagabo u Rwanda ruheruka gukina imikino Paralempike mu 2012
Mu bagabo u Rwanda ruheruka gukina imikino Paralempike mu 2012

Dr Mossad Rashad yasoje avuga ko nubwo ubunararibonye butandukanye hagati yabo na Misiri, ariko abakinnyi batewe imbaraga bagashyigikirwa batanga ibyabo byose, dore ko ibijyanye na tekiniki byo basanzwe babifite.

Ati “Ntacyo twavuga kidasanzwe dushobora kuba twakora, kubatera imbaraga gusa bishobora gufasha abakinnyi gukina neza, kuko nta yandi mahitamo dufite nukubona itike kandi nutabona itike ni iki ushobora gukora nyuma? Rero nta kirenze kubatera imbaraga, kuko ku bakinnyi batewe imbaraga bashobora gukora ibishoboka byose bafite, ariko ku mayeri y’imikino na tekiniki barabifite, gusa ubunararibonye buratandukanye hagati y’amakipe yombi.”

Aya makipe yatangiye imyiteguro kuva tariki 1 Ukuboza 2023, bakorera mu duce bakiniramo bagahurira hamwe mu mpera z’icyumweru, mu gihe binjiye mu mwiherero ubahuriza hamwe umunsi ku munsi tariki 15 Mutarama 2024.

Shampiyona ya Afurika bazitabira iteganyijwe hagati ya tariki 29 Mutarama 2024 na 4 Gashyantare 2024, amakipe azayegukana akazabona itike y’imikino Paralempike izabera mu Bufaransa muri Kanama uyu mwaka.

Biteganyijwe ko amakipe azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Nigeria mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka