Patrice Ndaki Mboulet watozaga Cameroon ni we ugiye gutoza REG VC

Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu Rwanda itangire, ikipe ya REG Volleyball Club yamaze kubona umutoza mushya.

Patrice Ndaki Mboulet Umutoza ugiye gutoza REG VC
Patrice Ndaki Mboulet Umutoza ugiye gutoza REG VC

Patrice Ndaki Mboulet ni izina rikomeye cyane mu gihugu cya Cameroon mu mukino wa volleyball, bitewe n’ibigwi uyu mugabo afite mu ikipe y’igihugu ya Cameroon imwe mu makipe 3 akomeye kuri uyu mugabane, ubu arimo kwitegura kugera mu rw’imisozi igihumbi aje gutoza REG VC, ibitse ibikombe bya shampiona bya 2019 na 2022.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ni uko Patrice Ndaki Mboulet yamaze kumvikana n’iyi kipe, ndetse ko bidatinze agomba kwerekanwa mu mwambaro w’umutuku n’umweru.

Bike wamenya kuri Patrice Ndaki Mboulet

Ni wumva mvuga ko Patrice Ndaki Mboulet ari igihangange muri uyu mukino, ntuze kugira ngo ni ugukabya kuko mu mwaka w’ibihumbi 2000 nibwo yigaragaje cyane muri shampiyona ya Cameroon, ndetse anatorwa nk’umukinnyi mwiza, MVP, ubwo yakiniraga ikipe y’iwabo ya PORT DE DOULA.

Muri 2002 Patrice Ndaki Mboulet yahise yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa aho yakinnye mu makipe 4 atandukanye muri iki gihugu, arimo ikipe ya As Fréjus mu mwaka w’imikino wa 2002/2003.

Mu mwaka w’imikino wa 2003 kugeza 2005, Patrice Ndaki Mboulet yari mu ikipe ya Montpellier UC, nyuma nibwo yaje guhita yerekeza mu ikipe ya As Cannes yanageranye na yo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Bufaransa cya 2006/2007, ari nabwo yahise yerekeza mu cyiciro cyisumbuye (Pro A), mu ikipe ya Saint-Brieuc Côtes-d’armor muri 2007.

Nyuma gato muri 2008 Patrice yaje kwerekeza mu gihugu cy’u Buyapani mu ikipe ya Sakai Blazers, aho yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri iyo shamiyona.

Nyuma yaho yakomeje gukina volleyball ku rwego mpuzamahanga, kuko yakomereje mu bihugu nka Kuwait, u Bufaransa, Libya ndetse n’u Busuwisi.

Ibyo byose yabifatanyaga no gukinira ikipe y’igihugu cye ya Cameroon, kugeza aho arekeye gukina akerekeza mu butoza.

Ndaki Mboulet ni Muntu ki mu mwuga wo gutoza?

Patrice Ndaki Mboulet ubwo yari akimara gusoza gukina, Federasiyo ya volleyball muri Cameroon yamusamiye hejuru maze imuramutsa ikipe y’abato batarengeje imyaka 19, maze ayitoza mu gikombe cy’Isi (volleyball world championship 2020) cyabereye muri Iran.

Muri 2022 umutoza Patrice Ndaki Mboulet yari uwungirije mu ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abagore, mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Buhorandi.

Muri 2023 Patrice yongeye kuzamurwa maze agirwa umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo ya Cameroon, yanitabiriye igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri, icyo gihe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari iriyo.

Si amakipe y’igihugu gusa Patrice Ndaki Mboulet yatoje, kuko yanafashije cyane ikipe ya Port de Doula mu gihe gitandukane harimo na champions league ya 2021 yabereye muri Tuniziya, icyo gihe akaba yaranahuye n’iyi REG VC agiye gutoza, icyo gihe yo yatozwaga na Mugisha Benon ndetse na 2023.

Patrice Ndaki Mboulet aje muri REG VC asimbuye Kwizera Marchal, wamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo gusoza ku mwanya wa 4 nyuma ya kamaramapaka (playoffs).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka