Muvara Ronald ukinira REG VC yasabye Umuhoza Mariam kumubera umugore

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.

Muvara yambitse impeta Umuhoza Mariam
Muvara yambitse impeta Umuhoza Mariam

Tariki ya 14 Mutarama 2024 ushobora kuzaba umunsi utazibagirana kuri uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu na REG VC, Muvara Ronald na Umuhoza Mariam nk’umunsi aba bombi nahamije ko biyemeje kuba umwe.

Umuhoza Mariam ntiyigeze agora Muvara Ronald kuko ubwo Muvara yahingutsaga ikibazo amubaza ati “Ese wakwemera gushyingiranwa nanjye?” , Umuhoza Mariam yahise amwemerera adashidikanyije, maze Muvara ahita anamwambika impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Muvara na Mariam ubwo bari bakiri mu mashuri yisumbuye muri Rusumo High School
Muvara na Mariam ubwo bari bakiri mu mashuri yisumbuye muri Rusumo High School

Uyu musore w’imyaka 28 asanzwe ari umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga aho yagiye akinira amakipe y’Igihugu y’abato ndetse akaba amaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu nkuru inshuro enye.

Muvara ubwo yasozaga amashuri yisumbuye muri 2017, yakomereje umwuga we wo gukina mu ikipe ya APR VC yakiniye kugeza mu 2019.

Umuhoza Mariam akiri ku ntebe y'ishuri mu yisumbuye
Umuhoza Mariam akiri ku ntebe y’ishuri mu yisumbuye

Nyuma Muvara yaje kwerekeza mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club yakiniye imyaka itatu aho yayibayemo kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu 2023 aho muri uwo mwaka yasinyiye ikipe ya REG VC akaba ari na yo akinira kugeza ubu.

Muvara Ronald ubwo yari ategereje Umuhoza
Muvara Ronald ubwo yari ategereje Umuhoza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muvala na Muhoza baraziranye barakundanye ari bato bakinye ibyabana, barihishanye, bararagiranye, bavunganye inguni, basangiye agatsima umva bazakore umuryango mwiza pe!

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Muvara turamushimiye cyane kumva high school akateye intabwe ikomeye

Yvette yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

tubarinyuma rwose,muvara uri umugabo uhamye uzi kurinda ijambo ryawe pe

JUSTINE yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Muvara abaye urugero ryiza ry’urukundo kuva high school turamushimiye cyane

Yvette yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

tubahaye impundu bana bacu,Muvara uri umugabo uzi kurinda ijambo ryawe pe,imana iguhe umugisha,kandi ibashyigikire

JUSTINE yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

tubahaye impundu bana bacu,Muvara uri umugabo uzi kurinda ijambo ryawe pe,imana iguhe umugisha,kandi ibashyigikire

JUSTINE yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

tubahaye impundu bana bacu,Muvara uri umugabo uzi kurinda ijambo ryawe pe,imana iguhe umugisha,kandi ibashyigikire

JUSTINE yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka