Mukunzi Christopher yasezeye gukina Volleyball ku myaka 35

Muri buri mwuga umuntu aba yarahisemo gukora, habaho igihe cyo kuwukora no kuwusoza ahanini bitewe n’uko icyo wifuzaga wakigezeho cyangwa se ukaba wawusoza bitewe n’imyaka itakikwemerera kuwukora neza cyangwa se yewe ukaba warawuhuriyemo na birantega nyinshi bigatuma utawukomeza.

Akenshi iyo uvuye muri uwo mwuga usanga abo wasizeyo ndetse n’abagerwagaho n’ibyo wakoraga bavuga bati dutakaje umuntu ukomeye, umugiraneza wari uzi ibyo akora cyangwa ugasanga hari n’aho batazanakwibuka bijyanye n’uko uba waritwaye muri icyo gihe wari muri uwo mwuga.

Iyo wakoze neza rero birabababaza kuko baba banavuga ko bigoranye kuzabona undi uzagusimbura nk’uko tugiye guhuza ibi no gusezera ku gukina volleyball kwa Mukunzi Gasarasi Christopher wamaze gusezera gukina uyu mukino nyuma y’imyaka 17 atanga imbaraga ze aziha igihugu.

Uvuze izina Mukunzi Christopher muri volleyball yo mu Rwanda ndetse no muri Afurika wakumvwa na benshi bitewe n’urwego uyu mugabo wamaze gusezera gukina volleyball yayikinnyeho haba muri afurika ndetse no ku mugabane w’iburayi.

Kuri uyu wakabiri taliki ya 23 Mutarama nibwo Mukunzi Christopher w’imyaka 35 yasezeye ku mukino wo gukina volleyball nkuwabigize umwuga ndetse ubu akaba yaramaze no kujyera mu gihugu cya Canada aho yagiye gukomereza ubuzima bwe.

Mu ibaruwa ndende Kigali Today ifitiye kopi Mukunzi yanditse asezera, yashimiye cyane abakinnyi bakinanye, abatoza, ubuyobozi bwa federasiyo ya volleyball mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bose bakunze Mukunzi ndetse bakanamushyigikira mu rugendo rwe rwo gukina volleyball ndetse asoza avuga ko Volleyball itazamuva ku mutima kandi ko azakomeza gukorera igihugu cye nka zimwe mu ntego yari afite agitangira gukina uyu mukino.

Mukunzi Christopher yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya volleyball igihe kinini yewe abenshi bavuga ko ariwe mukinnyi wayoboye bagenzi be mu ikipe y’igihugu akiri muto kurusha abanda kujyeza muri 2021 ubwo yahamaganwa bwa nyuma mu ikipe y’igihugu yitabiriye igikombe cy’afurika cyabereye I kigali mu Rwanda.

Mukunzi Christopher yabaye umukinnyi w’ikirangirire muri uyu mukino yatangiye gukina akiri muto, Mukunzi yakinnye igihe kirekire ku mugabane w’iburayi ndetse no muri afurika y’amajyaruguru cyane mu bihugu by’abarabu.

Abenshi bavuga ko batazibagirwa muri 2011 ubwo yayoboraga bagenzi be maze bagatsinda Kenya ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 maze u Rwanda rukegukanwa igokombe ndetse rukanakatisha itike yo gukina imikino ya Afurika (All African Games) icyo gihe umukino wanarebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Urugendo rwa Mukunzi Christopher nk’umukinnyi wabigize umwuga rwatangiye mu 2007 ubwo yari agiye mu Cyiciro cya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye muri ISETAR.

Yatangiye gukina Volleyball ayishyizeho umutima aza kubengukwa na Jean Marie watozaga KVC, na yo atangira kuyikinira mu 2008, aho yamazemo imyaka ibiri akanayihesha ibikombe bya ‘Carre d’AS’ na ‘KAVC Memorial Tournament’, begukanye bakuye i Kampala muri Uganda mu 2009.

Mu 2010 yerekeje muri Tarsana Club yo muri Libya ariko ntiyayitindamo kuko yahise agaruka muri KVC kubera ibibazo by’intambara. Mu 2011 yerekeje muri Blida Club yo muri Algeria ayikinira umwaka umwe mbere yo kujya muri Al Arabi Sports Club yo muri Qatar nayo yamazemo umwaka umwe.

Muri 2011 ubwo perezida yamushyikirizaga igikombe bamaze gutsinda Kenya mu gushaka itike y'imikino Nyafurika.
Muri 2011 ubwo perezida yamushyikirizaga igikombe bamaze gutsinda Kenya mu gushaka itike y’imikino Nyafurika.

Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe arimo El Fanar Ain-Azel Club yo muri Algeria, Payas Belediye Sport Club yo muri Turukiya, Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria na Al-Mooj VC yo muri Arabie Soudite.

Mu 2017 ni bwo yagarutse mu Rwanda asinyira Gisagara VS ayikinira umwaka umwe, ayivamo yerekeza muri REG VC nayo yakiniye umwaka umwe mbere yo kujya muri UTB VC yakiniye umwaka umwe, ayivamo yerekeza muri APR VC nayo yaje kuvamo yerekeza muri Kepler College ari nayo yaherukagamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka