#MemorialKayumba: Kepler VC, APR VC na Police VC mu makipe yageze muri ½

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball (Memorial Kayumba 2024), aho amakipe yageze muri ½ yamaze kumenyekana.

Ikipe ya Police VC iracakirana na Gisagara muri 1/2
Ikipe ya Police VC iracakirana na Gisagara muri 1/2

Amakipe arimo Kepler VC, Gisagara VC, Police VC na KVC ni amwe mu yaraye akatishize itike yo gukina imikino ya ½ mu cyiciro cy’abagabo bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, naho ku ruhande rw’abagore APR VC, RRA VC, Police VC na EAUR ni andi makipe ku ruhande rw’abagore na yo yamaze kubona itike ya ½ cyiri rushanwa.

Nk’uko iyi mikino irimo gukinwa mu byiciro bitandukanye aribyo: abagabo n’abagore bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, abagabo bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, abato, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri abanza ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga, ni na ko mu rwego rwo kugira ngo imikino yose ikinwe hifashishijwe ibibuga bitandukanye bibarizwa muri aka Karere ka Huye ndetse n’inzu y’imikino ya Gisagara Gymnasium, aho buri tsinda ryabaga rifite ikibuga cyaryo.

Mu bagabo basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere, mu itsinda A ryakiniye muri Goupe Officiel de Butare, hazamutsemo ikipe ya Police VC nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, na ho KVC izamuka ari iya kabiri.

Iyi mikino yabereye ku bibuga bitandukanye
Iyi mikino yabereye ku bibuga bitandukanye

Mu itsinda rya B cyangwa se rya kabiri ryakiniye mu Karere ka Gisagara, ikipe ya Kepler VC ni yo yazamutse ari iya mbere nyuma yo gutsinda na yo imikino yayo yose yo mu matsinda ikurikirwa na Gisagara VC, yo yatakaje umukino umwe ariwo yatsinzwemo na Kepler.

Mu cyiciro cy’abagore mu itsinda rya A, hazamutse ikipe ya APR VC yazamutse ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, harimo n’uwo yatsinzemo Police amaseti 3-1.

Mu yandi makipe azakina imikino ya ½ mu cyiciro cya 2, harimo Groupe Scolaire y’i Butare, Petit Seminaire, Christ-Roi de Nyanza na nyanza TSS.

Umunyamabanga w'amakipe ya Police ubwo yasuhuzaga abakinnyi mbere y'umukino
Umunyamabanga w’amakipe ya Police ubwo yasuhuzaga abakinnyi mbere y’umukino

Dore uko amakipe azahura muri ½ mu cyiciro cy’amakipe akina mu cyiciro cya mbere

Abagabo:

Police VC vs Gisagara VC
Kepler VC vs KVC

Abagore:

APR VC vs EAUR VC
RRA VC vs Police VC

Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hatarakusanywa umusaruro w’amakipe mu byiciro byose, gusa kuri iki cyumweru ni nabwo irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka