#MemorialKayumba: Amakipe ya Kepler na APR ni yo yegukanye ibikombe

Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka padiri Kayumba (Memorial Kayumba), aho amakipe ya Kepler mu bagabo na APR mu bagore yegukanye ibikombe.

Mangom Michael wa Kepler ahanganye na Twagirayezu na Ntagengwa ba Police
Mangom Michael wa Kepler ahanganye na Twagirayezu na Ntagengwa ba Police

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, ndetse no mu Karere ka Gisagara. Ni ku nshuro ya 14 iri rushanwa ryabaga mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) witabye Imana mu 2009.

Iri rushanwa ryari rigabanyije mu bice ari byo Volleyball, Koga ndetse no gusiganwa ku magare. Muri Volleyball haro harimo abagabo n’abagore bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, abagabo bakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, abato, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri abanza ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga.

Imwe mu mikino yari itegerejwe cyane muri iri rushanwa, harimo iyo mu cyiciro cya mbere abagbo ndetse n’abagore, aho amakipe ya APR mu bagore na Kepler mu bagabo ari yo yegukanye ibikombe.

Mu mwaka wayo wa mbere, Kepler yamaze kubona igikombe
Mu mwaka wayo wa mbere, Kepler yamaze kubona igikombe

Ikipe ya Kepler VC itaramara n’umwaka ishinzwe, yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya POLICE VC yari ibitse icy’umwaka ushize amaseti 3-0, yari inshuro ya mbere iyi kipe ya Kaminuza ya KEPLER College, yitabiriye iri rushanwa ndetse ikaba yaryegukanye idatsinzwe, kuko yabanje gutsinda imikino yayo yose yo mu itsinda B yari irimo, ikurikizaho KVC yatsinze muri ½ ndetse na POLICE VC yasorejeho ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya APR VC y’abagore yihesheje icyubahiro imbere ya POLICE VC, yari iherutse kuyitsinda muri shampiyona maze iyitsindira ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

Ibi APR VC yabigezeho na yo nyuma yo gutsinda imikino yayo yose kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma. Ni igikombe cya mbere ku batoza ba APR VC barimo Peter Kamasa ndetse na Igihozo Cyuzuzo Yvette, baragijwe iyi kipe kuva mu ntangiriro z’iyi shampiyona.

Mutabazi Yves mu kirere
Mutabazi Yves mu kirere

Mu cyiro cy’amashuri rusange (Tronc Commun), ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Petit Seminaire Virgo Fidelis, mu cyiro cy’abato Juniors, ikipe ya Gisagara volleyball academy ni yo yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS, naho mu bakanyujijeho ikipe ya Umucyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Ibisi ku mukino wa nyuma.

Police VC yari yasezereye RRA muri 1/2
Police VC yari yasezereye RRA muri 1/2
Mu makipe y'abato usanga harimo guhangana cyane
Mu makipe y’abato usanga harimo guhangana cyane
Mukantambara na Flavia ba APR VC bahagarika umupira wari woherejwe na Catherine wa Police
Mukantambara na Flavia ba APR VC bahagarika umupira wari woherejwe na Catherine wa Police
Umukino wo koga na wo urakina
Umukino wo koga na wo urakina
Umuyobozi wa Kepler, Nathalie Munyampenda na we yari ahari
Umuyobozi wa Kepler, Nathalie Munyampenda na we yari ahari
Kuri iyi nshuro hongewemo n'umukino wo gusiganwa ku magare ahasiganwe abana bato
Kuri iyi nshuro hongewemo n’umukino wo gusiganwa ku magare ahasiganwe abana bato
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka