Kepler igiye gushinga ikipe y’abagore ya Volleyball

Izina Kepler muri siporo mu Rwanda rimaze gufata intera, bijyanye n’umusanzu iyi kaminuza imaze gutanga mu iterambere ry’imikino itandukanye.

Kepler igiye gushinga ikipe y'abagore ya Volleyball
Kepler igiye gushinga ikipe y’abagore ya Volleyball

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo ikipe ya Kepler VC y’abagabo yari imaze gutwara igikombe cyayo cya mbere cya ‘Meomorial Kayumba’, umuyobozi wa kaminuza ya Kepler mu Rwanda, Nathalie Munyampenda, yahishuye ko bagiye gushinga ikipe ya volleyball y’abagore vuba.

Ati “Ntabwo twateza imbere siporo mu gice kimwe gusa, ni na yo mpamvu muri gahunda zacu tudashyiraho ikipe y’abahungu tudatekereza n’abagore, rero no muri volleyball tugomba gushyiraho n’ikipe y’abakobwa”.

Munyampenda yakomeje avuga ko kuba itarajyaho atari uko bayirengagije, ahubwo ko bagomba kwitegura bakayishakira uko izabaho nk’uko bigenda no ku yandi makipe, harimo nko gushaka ubushobozi n’abaterankunga kuko bashaka ikipe ikomeye, ihatana.

Ikipe ya Kepler yegukanye umwanya wa 2 mu irushanwa rya Taxpayers 2023
Ikipe ya Kepler yegukanye umwanya wa 2 mu irushanwa rya Taxpayers 2023

Kaminuza ya Kepler imaze kugira amakipe 3 muri siporo y’u Rwanda, mu byiciro bibiri ari byo Basketball (abagabo n’abagore) bakina mu cyiciro cya mbere, ndetse na Volleyball y’abagabo na yo ikina mu cyiciro cya mbere.

Mu cyiciro cya Volleyball, ikipe ya KEPLER VC imaze gukina amarushanwa 3 atandukanye, arimo CAVB ZONE V Club Championship, Taxpayers ndetse na Memorial Rutsindura aho muri aya marushanwa yose Kepler VC yegukanyemo rimwe, itsindirwa ku mukino wa nyuma muri TaxPayers, na ho muri CAVB ZONE V Club Championship yegukana umwanya wa 4.

Mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, habarizwa amakipe 6 y’abagore, ariyo Rwanda Revenue Authority Volleyball club, APR VC, East African University Rwanda Volleyball Club, Police VC, IPRC Kigali VC ndetse na Ruhango VC.

Umuyobozi wa Kepler, Nathalie Munyampenda, asuhuza abasore be
Umuyobozi wa Kepler, Nathalie Munyampenda, asuhuza abasore be

Kepler VC ubu iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda, gusa ikaba igifite umukino w’ikirarane, mbere yuko bakina umukino wa nyuma w’imikino ibanza.

Ikipe ya Kepler yamaze kwibikaho igikombe cyayo cya mbere
Ikipe ya Kepler yamaze kwibikaho igikombe cyayo cya mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka