Ibyo impera z’iki cyumweru ziduhishiye mu mikino mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda hateganijwe imikino itandukanye, ndetse n’amakipe atandukanye ari mu marushanwa hanze y’u Rwanda

Mu mupira w’amaguru, Shampiyona irakomeza, Amavubi mato ahatane na Zambia

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho Rayon Sports yari imaze iminsi muri Tanzania, igomba kwakira Etincelles ikunze no kuyigora, umukino uzaba kuri iki cyumweru.

Rayon Sports irakira Etincelles yari yayitsindiye i Rubavu mu mukino ubanza
Rayon Sports irakira Etincelles yari yayitsindiye i Rubavu mu mukino ubanza

Imikino y’umunsi wa 24 iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki 19/05/2018

Kirehe vs Sunrise (Kirehe)
Police vs Espoir Fc (Kicukiro)

Ku Cyumweru tariki 20/05/2018

Rayon Sports vs Etincelles
Miroplast vs Musanze
Bugesera vs Marines Fc
Gicumbi vs Mukura

Ku wa mbere tariki 21/05/2018

APR Fc vs Amagaju

Ku wa kabiri tariki 22/05/2018

Kiyovu vs AS Kigali

Ku rundi ruhande, Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 ari i Lusaka muri Zambia, aho agomba gukina umukino wo kwishyura na Zambia yari yabatsindiye i Kigali ibitego 2-0, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 ubwo yakoreraga imyitozo muri Zambia ku munsi w'ejo
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 ubwo yakoreraga imyitozo muri Zambia ku munsi w’ejo

Muri Volleyball

Imikino ya Playoffs 2018 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu

Mu bagabo

Muri Gymnase y’akarere ka Gisagara, ikipe ya Gisagara iraza kwakira APR VC ku i Saa tanu z’amanywa, aho aya makipe amaze gukina imikino ibiri, aho Gisagara VC yatsinze umukino 1 ku maseti 3-0 na APR VC itsinda undi amaseti 3-2.

Ikipe izatsinda uyu mukino, izahura ku mukino wa nyuma na REG VC yo yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda UTB VC imikino 2-0

Mu bagore naho barakina

Playoffs umunsi wa mbere:

APR VC-Ruhango VC (16h00)
RRA VC-KVC (18h00)

Imikino izabera kuri Petit Stade Amahoro

Uko amakipe yakurikiranye muri Shampiona

1. RRA VC 33pts
2. APR VC 32pts
3. Ruhango VC 21pts
4. KVC 16pts

Mu magare, Rwanda Cycling Cup irakomeza

Rwanda Cycling Cup irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa Farmers’ Circuit

Rwanda Cycling Cup 2018 irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi, hakinwa irushanwa ryiswe ‘Farmers’ Circuit’ rizatangirira i Kayonza mu ntara y’iburasirazuba rigasorezwa i Muhanga mu ntara y’amajyepfo.

Rwanda Cycling Cup irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu
Rwanda Cycling Cup irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe icyenda abarizwa muri Ferwacy, bakazasiganwa mu byiciro bitatu bitandukanye birimo icyiciro cy’abakobwa, ingimbi (Junior men) hamwe n’abakuru (Elite men & U23)

Benediction Club y'i Rubavu niyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana imyanya ya mbere
Benediction Club y’i Rubavu niyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana imyanya ya mbere

Amakipe asiganwa kuri uyu wa Gatandatu ni FLY CYCLING CLUB, CYCLING CLUB FOR ALL, MUHAZI CYCLING GENERATION. CINE ELMAY, LES AMIS SPORTIFS, BENEDICTION CLUB, KARONGI VISION SPORT CENTER, NYABIHU CYCLING TEAM NA KIGALI CYCLING CLUB.

Abagabo (Elite & U23 men) bazahaguruka i Kayonza saa tatu za mu gitondo naho abakobwa n’ingimbi bahagurukire i Ntunga saa tatu. bose bakazasoreza mu mujyi wa Muhanga.

Umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu ngimbi azahembwa na Cogebanque naho uwa mbere mu bakobwa n’abatarengeje imyaka 23 ahembwe na Skol, ari nabo baterankunga b’imena b’imikino yo gusiganwa ku magare mu Rwanda

Basketball, harakinwa imikino ya 1/2 muri GMT

Kuri uyu wa Gatanu mu mukino wa Basketball, haraba hakinwa imikino ya 1/2 mu irushanwa ryahariwe kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abayobozi muri Basketball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umukino wa mbere uraza guhuza REG na ESPOIR ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza gukurikirwa n’uwa Patriots iza guhura na APR BBC ku i Saa mbili, imikino yose iza kubera muri Petit Stade Amahoro.

Mu bagore, imikino ya 1/2 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho IPRC izakina n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, naho Ubumwe BBC bagakina na APR BBC, imikino ikazabaera ku bibuga bishyra biri inyuma ya Stade Amahoro

Abakunzi ba Basket mu mpera z'iki cyumweru bashyizwe igorora
Abakunzi ba Basket mu mpera z’iki cyumweru bashyizwe igorora
Patriots niyo yegukanye Shampiona y'uyu mwaka
Patriots niyo yegukanye Shampiona y’uyu mwaka

Handball

Ikipe y'igihugu ya Handball y'abatarengeje imyaka 20 iri Uganda
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 iri Uganda

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 iherereye muri Uganda, aho kuri uyu wa Gatandatu igomba gukina umukino wa 1/2 mu gikombe gihuza amakipe y’akarere ka gatanu, aho igomba guhura na Kenya, yaramuka iyitsinze ikazakina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru, aho bahura n’izatsinda hagati ya Uganda na Ethiopia.

Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro

Kuri iki cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 abakinnyi basaga ibihumbi umunani baraba basiganwa ku maguru, mu isiganwa rizwi nka Kigali International Peace Marathoni.

Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa rya 2017, mu gusiganwa igice cya Marathon
Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa rya 2017, mu gusiganwa igice cya Marathon

Ni isiganwa rifite ibyiciro bitandukanye birimo Full marathon (42km), Half marathon (21km) na Run for Peace (10km), rikazatangira guhera i Saa moya za mu gitondo kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka