#BeachVolleyball: U Rwanda rwabonye itike y’imikino nyafurika, rufungura inzira yerekeza mu Bufaransa

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 ukuboza 2023, mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Mombasa, hasojwe irushanwa ryo ku rwego rw’akarere ka gatatu mu gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu gihugu cy’u Bufaransa muri Kanama umwaka utaha, ndetse n’imikino nyafurika (All African games 2024).

Ikipe y'u Rwanda y'abagabo yegukanye umwanya wa 2 itsinzwe na Misiri kuri Final
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yegukanye umwanya wa 2 itsinzwe na Misiri kuri Final

Ni irushanwa risanzwe riba iyo imikino ya Olempike yegereje, aho amakipe 3 yabaye aya mbere, ahita abona itike yo kujya mu kindi cyiciro cyo ku rwego rw’umugabane (continental phase), aho naho hishakamo ikipe imwe muri buri cyiciro, mu bagabo n’abagore maze bakerekeza mu mikino Olempike.

Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryahujwe kandi no gushaka itike y’imikino nyafurika, iteganyijwe kubera mu mujyi wa Accra muri Ghana muri Werurwe umwaka utaha.

Iyi myanya yose tuvuze haruguru, u Rwanda ruhagaze rwemye kuko yaba mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike, u Rwanda rwamaze kubona itike iberekeza mu cyiciro gikurikira cyo ku rwego rw’umugabane, ndetse bidasubirwaho rukaba rwamaze gukatisha itike yo kuzakina imikino nyafurika.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 mu bagore
U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 mu bagore

Mu nzira yabaganishije ku ntsinzi, amakipe y’u Rwanda yitwaye neza kuko nk’iy’abagabo yo isoje iri rushanwa itsinzwe umukino umwe yatsinzwemo na Misiri, mu gihe abakobwa bo batsinzwe imikino 2 harimo uwo batsinzwe na Misiri ndetse na Kenya, ari nabyo byatumye basoza ku mwanya wa 3.

Ku munsi wa mbere mu cyiciro cy’abagore ubwo ni ukuvuga ku wa 4, u Rwanda rwatsinze amakipe yose y’igihugu cy’u Burundi, yose amaseti 2-0.

Ku munsi wa 2 w’irushanwa bacakiranye n’igihugu cya Misiri, aho ikipe imwe ya Misiri yatsinze u Rwanda, ariko ikipe ya mbere y’u Rwanda na yo itsinda iya 2 ya Misiri, byatumye bahurira ku iseti ya kamarampaka maze u Rwanda rutsindwa ku manoata 15 kuri 11.

U Rwanda rwasoreje kuri Kenya muri iki cyiciro, aho nanone ibyababayeho bisa n’ibyabaye kuri Misiri, kuko batsinzwe na Kenya ariko ku iseti ya kamaramapaka.

Munezero Valentine yakinanaga na Mukandayisenga
Munezero Valentine yakinanaga na Mukandayisenga

Ku ruhande rw’abagabo bo nta gahenge na busa bahaye ibi bihugu by’abaturanyi, kuko u Rwanda rwabanje gutsinda u Burundi rukurikizaho Kenya rushyiraho Uganda, ariko batsindwa na Misiri ku mukino wa nyuma.

Iri rushanwa ryari riginzwe n’ibihugu 5 bibarizwa mu karere k’iburasirazuba, aribyo Kenya yakiriye iri rushanwa, Uganda, u Rwanda, Misiri ndetse n’u Burundi.

Buri gihugu cyari gihagarariwe n’amakipe abiri muri buri cyiciro abagabo n’abagore,
ni ukuvuga ko buri gihugu cyari gihagarariwe n’abakinnyi 8 bose hamwe, kuko buri
kipe iba igizwe n’abakinnyi 2 (couple).

Misiri yegukanye igikombe mu bagabo no mu bagore
Misiri yegukanye igikombe mu bagabo no mu bagore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka