#BeachVolleyball: Hateguwe irushanwa rigiye guhuza abakanyujijeho n’abagikina

Kuva tariki ya 16 na 17 Ukuboza, i Kigali hazabera irushanwa rya volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball) ryateguwe n’abahoze bakina volleyball mu Rwanda aho bazarihuriramo n’abagikina uyu mukino.

Shingiro Christian President Mamba
Shingiro Christian President Mamba

Ni irushanwa ngarukamwaka gusa kuri iyi nshuro rikazaba rifite umwihariko aho aba bahoze bakina volleyball mu Rwanda bazaba bizihiza imyaka 15 bishyize hamwe mu muryango bise MAMBA CLUB ndetse kuri iyi nshuro bikazaba ari akarusho kuko hiyongereyemo amakipe y’ababigize umwuga basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere muri volleyball mu Rwanda.

Mucyo Philbert umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) ashimira cyane uyu muryango wa MAMBA kuba baratekereje kwishyira hamwe ndetse no gutegura amarushanwa ya buri mwaka akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bwa federasiyo bwashyigikiye budashidikanyije iki gikorwa.

“Ni irushanwa rije ricyenewe kandi ryiza, turashimira cyane MAMBA yariteguye kuko rigiye gufasha abakinnyi kuko bari no mu kiruhuko mbere yuko shampiyona y’umwaka utaha itangira rero turabashimira cyane kuko bagenzi babo ubu bari nabo mu myiteguro yo guhagararira igihugu mu gushaka itike y’imikino olempike bityo rero iri rushanwa riraza gufasha abasigaye kwitegura neza.”

Umunyamabanga w’umuryango wa MAMBA CLUB, Diedonne Nzeyimana asobanura ko bahisemo kwizihiza iyi myaka15 mu rwego rwo kwereka barumuna babo na bashiki babo ko volleyball ikwiriye kuba inzira yo kubana neza kuko iyo bataban aneza batari kujyeza iyi myaka bakiri kumwe.

Ubwo baganiraga n'abanyamakuru
Ubwo baganiraga n’abanyamakuru

“Imyaka 15 ivuze ikintu kinini kuri twe ariko cyane turashaka kwereka barumuna bacu ko volleyball ikwiriye kuba inzira yo kubana neza kuko nyuma yo gusoza gukina volleyball bagumye hamwe ndetse ibi bituma dukomeza gukora siporo bityo tukagira ubuzima bwiza”

Nzeyimana akomeza abwira abantu ko babahishiye byinshi bazitabira iyi mikino ubundi bakareba ko nabo bagishoboye gukina umukino wa volleyball cyane yo kumucanga.

Uyu mu ryango ubarizwamo bamwe bakinnyi bahoze ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu mukino wa vollyabll ariko ubu bakaba barasezeye kuri uyu mukino ubu bakaba bari mu yindi mirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka