Beach Volleyball: Mukundiyukuri abaye umwirabura wa mbere ugiye gusifura imikino ya Olempike

Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, nibwo Umunyarwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga, Mukundiyukuri Jean De Dieu, yamenyeshejwe ko yatoranyijwe mu basifuzi 16 mpuzamanga bazasifura imikino ya Olempike y’uyu mwaka, izabera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mukundiyukuri Jean De Dieu asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga
Mukundiyukuri Jean De Dieu asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga

Mukundiyukuri kandi azaba abaye umwiraburawa wa mbere usifuye imikino ya Olempike mu cyiciro cya Volleyball yo kumucanga (Beach Volleyball), dore ko azaba ari abasifuzi 2 bavuye ku mugabane w’Afurika mu basifuzi 16 batoranyijwe.

Aganira na Kigali Today, Mukundiyukuri Jean de Dieu avuga ko ari ibintu yishimiye cyane, ndetse kuri we atabura kuvuga ko ari cyo kintu yishimiye kurusha ibindi mu nzira y’umwuga we wo gusifura, gusa ko nanone yahuye na byinshi mu rugendo rumugejeje mu mikino Olempike.

Ati “Ni urugendo rurerure ariko nanone rushimishije, ni ibintu bishimishije kuri njye nyuma y’imyaka 11 nihaye intego zo kuzabigeraho, rero byanshimishije kuba nzasifura imikino Olempike kuko ni imikino ikomeye ku Isi. Ntacyo nabigereranya na cyo mu bindi byambayeho muri uyu mwuga”.

Ati “Si umbwa mbere ngiye gusifura imikino mpuzamahanga cyane ku rwego rw’Isi, ariko imikino Olempike ni umbwa mbere ndetse no ku rwego rwa Afurika mbaye umusifuzi wa 2 muri rusange. Ibi rero si ku bwanjye gusa kuko yaba n’Igihugu na Federasiyo ya volleyball mu Rwanda baramfashije cyane”.

Mukundiyukuri ni we musifuzi kandi muto uzasifura iyi mikino ku myaka 35 afite, ugereranyije n’abandi basifuzi bazakorana.

Iyi Mikino izabera mu gihugu cy'u Bufaransa
Iyi Mikino izabera mu gihugu cy’u Bufaransa

Mu yindi mikino mpuzamanga umusifuzi Mukundiyukuri yasifuye, harimo igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball giheruka kubera muri Mexico mu 2023, igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cy’u Budage muri 2019, imikino ya Olempimpike ariko y’abato (Youth Olympic Games) yabereye muri Argentina muri 2018, imikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) yabereye muri Australia muri 2018, ndetse yongera nanone gusifura imikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, iheruka kubera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham muri 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka