Kirehe: Gutsindwa kabiri yikurikiranyije ngo ntibizaca intege Kirehe VC
Muri Shampiyona ya Volleyball yakomeje tariki 28 Gashyantare na 01 Werurwe Kirehe VC yongeye gutsindwa na Kigali VC i Kirehe kuri iki cyumweru seti 3-0 nyuma yo gutsindwa ku wa gatandatu bigoranye na APR VC sets 3-2.
Ni mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi ari na ko abafana bagaragaye ku kibuga ari benshi.
Ku iseti ya mbere amakipe yasaga n’aho yananiranywe ariko Kigali VC ikomeza kugaragaza ingufu itsinda iyo seti ku manota 26-24.
Mu iseti ya kabiri Kirehe VC yabaye n’idohoka mu mikinire Kigali VC iyitsinda bitayigoye ku manota 25-17.
Ku iseti ya gatatu Kirehe VC yinjiye mu mukino neze inahabwa amahirwe yo gutsinda iyo seti ariko Kigali VC yaje guhindura umukino ibasha no kuyitsinda ku manota 25-20.
Singirankabo Dieudoné, Umutoza wa Kigali VC, nyuma y’umukino yavuze ko ibanga ryo kwitwara neza ari uko abakinnyi bakurikije amabwiriza yari yabahaye.
Ati “Ejo tukimara gutsinda Rusumo High School bitugoye kuri seti 3-2 nasabye abakinnyi banjye gucana umuriro kuri Kirehe VC kugeza umukino urangiye none babikoze dutsinze seti eshatu ku busa, ndishimye.”
Kiramira Faustin, Kapiteni wungirije w’ikipe ya Kirehe VC yavuze ko batsinzwe kubera umunaniro nyuma yo gukina na APR VC.
Ati “Ejo twakoresheje imbaraga nyinshi kandi twari dufite n’abakinnyi bakomeye bavunikiye muri uwo mukino. Ni yo mpamvu twatsinzwe twari dufite n’ishyaka ryo kwihorera dutsinda Kigali VC none biranze”.
Yavuze ko bagiye kwitegura ku buryo mu mikino yo kwishyura bazitwara neza bakaza mu makipe ane ya mbere(big four).
Ngendahimana Anastase ushinzwe Umuco na Siporo mu Karere ka Kirehe avuga ko gutsindwa bitabaciye intege.
Avuga ko mu byatumye ikipe ititwara neza harimo n’ikibazo cy’umutoza ikipe idafite nyuma y’aho uwo bari bafite yasezeye. Ngo bari mu nzira zo gushaka undi kandi ngo hari icyizere ko ikipe izitwara neza mu mikino itaha.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|