Siporo yarengera ubuzima ikanazamura ubukungu bw’uyikora - Muvunyi

Umutoza wa w’imyitozo ngororamubiri Muvunyi Eric atangaza ko gukora imyitozo buri gihe ari inkingi zirinda ubuzima zikanafasha mu iterambere.

Iterambere u Rwanda rurimo muri iki gihe riri kujyana n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, aho hasigaye hagaragara indwara zirimo iz’umubyibuho ukabije n’umutima zitandukanye ziterwa n’ubuzima abantu babayeho.

Muvunyi avuga ko siporo uretse kurengera ubuzima inatuma uyikora atanga umusaruro akabasha gutera imbere mu byo akora byose.
Muvunyi avuga ko siporo uretse kurengera ubuzima inatuma uyikora atanga umusaruro akabasha gutera imbere mu byo akora byose.

Abahanga bavuga ko siporo ari imwe mu byo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo arwanye zimwe muri izo ndwara ziterwa n’uko umubiri unanirwa kandi ugakomeza wibikamo amavuta aterwa n’ibyo kurya.

Muvunyi Eric, utoza siporo ngororamubiri muri Gym ya BE FIT 24 akaba afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye mu Ishuri nderabarezi rya KIE mu ishami rya Pshysical Education and Sport, avuga ko kwicara igihe kinini umuntu adakora siporo bishobora kumuha amafaranga ariko akongera akayatanga kwa muganga yivuza.

Muvunyi ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu gutoza siporo ngororamubiri akarera muri BE FIT 24.
Muvunyi ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu gutoza siporo ngororamubiri akarera muri BE FIT 24.

agira ati “Utakaza amafaranga menshi n’igihe cyawe. Uwo ni umusaruro w’igihugu muri rusange ugenda usubira inyuma. Ni ukuvuga ko siporo ifite uruhare runini ku bukungu bw’igihugu cyacu nidukora siporo tuzatanga umusaruro kandi nta bwoba bw’ejo hazaza tuzagira.”

Atanga urugero rwa bamwe mu basheshe akanguhe bakorera muri Gym ya BE FIT 24 baba bakomeye kandi bagaragaza ikizere ugereranyije n’abadakora siporo.

Yongeraho ko kandi siporo yongera imibanire hagati y’abantu kuko iyo abantu bakora siporo barushaho gusabana, bityo bikongera urukundo no kwegerana kw’abantu.

Gym ya BE FIT 24 isanzwe ari imwe mu zitanga imyitozo itandukanye ku babyifuza baha ku bashaka kongera umubiri n’ibiro ndetse n’abashaka kubigabanya, yafashishe Muvunyi kugera ku nzozi ze zo gutanga umusanzu ku gihugu yigisha abantu ibyo yize.

Gym ya BE FT 24 isanzwe ikorera muri stade Amahoro ni imwe mu zifasha abantu gukorera siporo hamwe.
Gym ya BE FT 24 isanzwe ikorera muri stade Amahoro ni imwe mu zifasha abantu gukorera siporo hamwe.

Ati “Umusanzu wanjye ku gihugu ni ugutanga ubumenyi nakuye mu ishuri ku buryo abantu bose bagira ubuzima bwiza bityo ari bo n’igihugu bikabagirira inyungu. Ndaeganya gukomeza kongera ubumenyi bwanjye nshaka impamyabumenyi ihanitse yo ku rwego rwa master’s ku buryo nzaba inzobere mu gufasha ababyifuza.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaduha numero z’umuntu twabaza details? Dukeneye gukora sport kugira ngo tugire ubuzima bwiza. Ubwo rero ni byiza kurushaho turamutse tubonye uwo tubaza ibiciro hamwe n’ikindi kintu cyose twakenera kumenya.

alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

tujye kurwanya ubusaza kabisa

karigirwa yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka