BE FIT 24 yiyemeje kunganira abakozi mu kugira ubuzima bwiza bakora siporo
Gymtonic ya BE FIT ikorera muri Stade Amahoro ifitiye gahunda abakozi batabona umwanya wo gukora siporo, ibagenera ahantu ho gukorera siporo hagezweho kandi hujuje ubuziranenge kugira ngo umuntu abeho neza.
Iyi Gym isanzwe ikorerwamo n’abantu batandukanye, yashyizeho uburyo bufasha buri wese ubagannye gukora nk’uko abyifuza haba kubashaka kugabanya ibiro, abashaka kubyongera cyangwa abashaka kwirinda indwara, nk’uko umutoza wayo Felix Muvunyi abitangaza.
Muvunyi ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye no gutoza abantu muri siporo akagira n’ubunararibonye bw’imyaka itanu, avuga ko ikigenderewe ari ugufasha abantu kugira ubuzima bwiza kugira ngo babashe gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.
Agira ati “Byibura buri gice cyose cy’umubiri ushobora kubona imashini eshatu zigikora kandi tukanatanga ubuyobozi buhagije ku muntu bitewe na gahunda umuntu afite. Twita ku bantu cyane bitewe n’uko bashaka gutera tubagira inama zijyanye n’imirire n’uko bagomba kubaho.”
Muvunyi avuga ko umuntu ashobora no kwihitiramo igihe runaka ashaka kuba yamaze gutera uko ashaka. Ibi umuntu abifashwamo n’imashini zigezweho zikoze ku buryo zidashobora kwangiza iminsi y’umuntu.
Muvunyi agira inama abantu ko bakwiye kwitabira siporo kuko umusaruro wose umuntu yatanga cyangwa iterambere yageraho, byose bituruka ku kuba afite ubuzima bwiza. Bityo bakaba banafite imashini zirinda imitima, izirinda umuvuduko ukabije w’amaraso.
Habimana umaze amezi ane akorera muri iyi Gym atangaza ko icyamushimishije mu gihe cyose amaze akorera aha, ari umutekano w’ibintu bye kuko usibye we nta wundi arumva ataka ko yabuze ikintu.
Ati “Ntibiba bisanzwe ko ahantu hahurira abantu barenze umwe hatagira umuntu ubura ikintu ariko mu gihe cyose maze aha mbona bigenda neza kubera uburyo bw’umutekano ku byangombwa byacu cyangwa telefoni zacu bibikwamo.”
Muvunyi avuga ko umutekano nawo ari ikintu k’ingenzi bitaho kugira ngo abakiriya bakorane umutekano.
Ibiciro byo muri iyi Gym biri hasi ugereranyije n’ibikoresho bibamo, kuko umuntu yishyura amafaranga y’u Rwanda 20.000 ku kwezi cyangwa ku bataboneka bashaka kwishyura ku munsi akishyura 2.000 uko aje gukora kandi akaba ashobora gukorera mu bice byose ari byo aho baterurira (Gymtonic) na ngororamubiri (Aerobics).
Ariko Muvunyi avuga ko hari ubundi buryo bwo gufasha abashaka gukora (promotion) harimo kugura amakarita atandukanye, ku buryo uko uguze iminsi myinsi ugabanyirizwa ibiciro.
Andi mafoto:
Photos: Roger Marc Rutindukanamurego
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
thanx be fit and roger for thiw nice pictures .big up kigali today