Umunyarwanda yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo

Rwemalika Felicitée yahawe igihembo nk’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika mu guteza imbere Siporo y’abagore.

Rwemalika wahawe igihembo ngo yafashije cyane abari n'abategarugori gukina umupira w'amaguru
Rwemalika wahawe igihembo ngo yafashije cyane abari n’abategarugori gukina umupira w’amaguru

Rwemalika yaherewe iki gihembo mu Busuwisi na Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike, tariki 07 Ugushyingo 2016.

Rwemalika ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), akaba n’umujyanama muri Komite Olempike.

Komite mpuzamahanga Olempike yakimuhaye icyo gihembo ishingiye ku buryo yateje imbere umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Rwemalika ngo yafashije abari n’abategarugori guharanira uburenganzira bwabo bakora siporo byatumye mu Rwanda hatangira shampiyona y’abagore y’umupira w’amaguru, abari n’abategarugori bagatinyuka gukina umupira w’amaguru.

Ubuyobozi bwa komite olempike mu Rwanda bwatangaje ko bwishimiye iki gihembo kuko ngo bitanga icyizere muri siporo y’abagore; nkuk Manirarora Elia yabibwiye Kigali Today.

Abahawe ibihembo by'indashyikirwa mu guteza imbere siporo mu bagore harimo n'umugabo(wa 4 uturutse ibumoso) ukomoka muri Ethiopia
Abahawe ibihembo by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo mu bagore harimo n’umugabo(wa 4 uturutse ibumoso) ukomoka muri Ethiopia

Dore uko ku migabane yose igize isi bahembwe

Muri Leta Zunze ubumwe bw’Amerika uwahawe igihembo ni Dr Carole Oglesby wabaye indashyikirwa muri icyo gihugu. Ni umuyobozi w’imiryango n’amashyirahamwe ateza imbere siporo mu bari n’abategarugori.

Ku mugabane wa Aziya, iki gihembo cyegukanye n’Umunya-Philippines, Maria Leonor Estampador, usanzwe ari umutoza mu mukino wa ‘fencing’.

Ku mugabane w’u Burayi cyahawe Majken Maria Gilmartin Umunya-Denmark usanzwe ari umutoza w’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Muri Oseyaniya ho icyo gihembo cyahawe Moya Dodd Umunya-Australia wabaye Umukinnyiw’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yaje kuba umutoza, ubu akaba ari umuyobozi wungirije w’impuzamashyirahamwe y’imikino y’umupira w’amaguru muri Aziya.

Uretse abagore, hanahembwe umugabo ukomoka mu gihugu cya Ethipia witwa Dagim Zinabu Tekle.

Uwo mugabo ngo yabaye indashyikirwa mu guteza imbere siporo y’abagore kuko yashinze Radiyo yibanda cyane kuri siporo y’abagore.

Thomas Bach, umuyobozi mukuru wa Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike yavuze ko abagore bahawe ibi bihembo kubera uruhare rwabo mu guteza imbere siporo y’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTACYO ATAKOZE

MUSABYIMANA PASCAL yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka