Minisitiri Uwacu yatangije ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017-Amafoto

Kuri uyu wa kane kuri Kigali Convention Center habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isiganwa "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017",

Minisitiri w’Umuco na Siporo Madamu Uwacu Julienne, kuri uyu wa Kane yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isiganwa ry’amamodoka rizatangira mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Minisitiri Uwacu Julienne atangiza ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017
Minisitiri Uwacu Julienne atangiza ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017

Mu muhango witabiriwe n’abazaba batwaye aya mamodoka (Pilotes), ndetse n’abazabunganira (Co-Pilotes), wari ugamije kwerekana imodoka zose zizaba zitabira aya marushanwa, witabirwa ndetse n’abaterankunga bose b’iri rushanwa.

Imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Fabia izaba itwawe na Manvier Baryan (Kenya) afashwa na Sturrock Drew (UK) , izaba ikinnye iri siganwa bwa mbere mu Rwanda, ikaba ari nayo modoka yonyine iri muri iri rushanwa yagenewe Rally gusa
Imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Fabia izaba itwawe na Manvier Baryan (Kenya) afashwa na Sturrock Drew (UK) , izaba ikinnye iri siganwa bwa mbere mu Rwanda, ikaba ari nayo modoka yonyine iri muri iri rushanwa yagenewe Rally gusa

Gakwaya Christian, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), muri uyu muhango yatangarije abari bitabiriye bose ko imyiteguro yagenze neza, ko igisigaye ari uko abakunzi b’uyu mukino bazitabira ari benshi, ndetse by’umwihariko anashimira Perezida Kagame ukomeje gushyigikira Siporo muri rusange

Yagize ati "Mbere na mbere ndasaba Minisitiri wa Siporo ko yatugereza ubutumwa kuri Perezida wa Republika udahwema kudushyigikira ngo iyi Sipor yacu ikomeze gutera imbere, kuba dukora isiganwa abantu bakitabira ari benshi kandi batekanye byose ni we tubikesha"

"Kugeza ubu imyiteguro yose yagenze neza muri rusange, ibintu byose biri ku murongo, ubu hasigaye ko kuri uyu wa Gatanu abasiganwa batangira guhatana, kuko harimo n’abahanganiye kwegukana Shampiona y’Afurika inabarirwamo rino rushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally"

Amafoto yaranze iki gikorwa

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa nawe yari yitabiriye uyu muhango
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa nawe yari yitabiriye uyu muhango
Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike
Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike
Uwari uhagarariye BK, ari nayo muterankunga mukuru muri iri rushanwa
Uwari uhagarariye BK, ari nayo muterankunga mukuru muri iri rushanwa
Minisitiri Uwacu Julienne
Minisitiri Uwacu Julienne
Gakwaya Christian, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC)
Gakwaya Christian, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC)

Urutonde rw’abakinnyi bari biyandikishije n’amamodoka bazaba batwaye

1.Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (UK) – Skoda Fabia
2.Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) – Mitsubishi Evo X
3.Gomez Kleevan (Zambia) & Latife Riyaz (Zambia) – Mitsubishi Evo IX
4.Giancarlo Davite (Ububiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) – Mitsubishi Evo X
5.Rudy Cantanhede (Burundi) & Israel David (Burundi) – Mitsubishi Evo IX
6.Bukera Valery (Burundi) & Kethia Nital (Burundi) – Subaru Impreza N12
7.Cammobio Piero (KEN) & Frigo Slivia (Kenya) – Mitsubishi Evo IX
8.Nyiridandi Fabrice (Rwanda) & Karingirwa Regis (Rwanda) – Toyota Celica
9. Gilberto Balondemu (Uganda) & Bunya Stephen (Uganda) – Toyota Corolla
10.Remezo Christian (Burundi) & Gahuragiza Jean Marie (Burundi) – Toyota Celica
11.Din Imitiaz (Burundi) & Bigirimana Christophe (Burundi) – Toyota Avensis
12.Gakuba Diotis Tassos (Rwanda) & Kayitankore Lionel (Rwanda) – Toyota Corolla
13.Gakwaya Jean Claude (Rwanda) & Mugabo Jean Claude (Rwanda) – Subaru Impreza
14.Nizette Christophe (Rwanda) – Subaru Impreza
15.Watendwa Samuel (Uganda) & Muhamad Asuman (Uganda) – Toyota Corona
16.Essa Rauf Adam (Uganda) & Semakula George (Uganda) – Mitsubishi Evo IX
17.Murenzi Alain (Rwanda) & Tuyishime Regis (Rwanda) – Toyota Corolla
18.Kateete Abdu (Uganda) & Kyambadde Sirajih (Uganda) – Subaru Impreza
19.Gawaya Timothy (Uganda) & Lwanga Humuza (Uganda) – Toyota Celica.

Uko isiganwa riteye:

Isiganwa rizatangira ku wa Gatanu tariki 08/09/2017, aho imodoka zizava kuri Kigali Convention Center zerekeza i Rugende aho zizatangirira isiganwa, Saa tatu za mugitondo bakazatangira gusiganwa, aho bazava i Rugende berekeza i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 20.95, bakongera bakava i Ruhanga bajya i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 14.21, iyo mihanda bakazayisiganwamo inshuro ebyiri ebyiri, naho Saa munani n’igice bakazakora isiganwa kuri Stade Amahoro rizwi nka Super Stage.

Ku wa Gatandatu tariki 09/09/2017, isiganwa rizakomereza i Bugesera/Nyamata, aho guhera Saa mbili za mu gitondo bazasiganwa bava i Nyamizi bajya i Gashora (19.69kms), i Gaharwa berekeza i Nemba (11.56kms), i Gako-Gasenyi (14.41kms) ndetse na Gasenyi-Nemba (22.22kms), aha hose naho hakazakorwa inshuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza ayo masiganywa,ntange ndayakund cyane nubwo ntafi ubushobozi bwo kujyamo murakoze

Nsengiyumva daniel yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Gahunda zugufunga imihanda bibaye byiza bamenyesha abaturage mbere n’abashora amafaranga kujirango bazitegure neza.Kubyuka uka funga umuhanda public ntibigaragara neza kubantu bagana ururwanda baka kora business.

Bahati yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka