Hadutse siporo nshya ifasha uyikora gutembera u Rwanda nk’uri mu ndege

Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rwazanye umukino mushya wo mu kirere ukinwa hifashishijwe imitaka "Paramotoring", mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukerarugendo.

Umuntu uri muri uyu mutaka azajya atembera u Rwanda nk'uri mu ndege
Umuntu uri muri uyu mutaka azajya atembera u Rwanda nk’uri mu ndege

Iyo siporo itari imenyerewe mu Rwanda yatangirijwe mu Karere ka Huye,ariko ikazagera no mu tundi duce tw’igihugu twatoranijwe, nk’uko RDB yabitangaje.

Ahandi hatoranijwe ni mu Karere ka Karongi, mu Karere ka Rubavu no mu ishyamba rya Nyungwe.

Iyo siporo ikazakorwa ku bufatanye n’ishyirahamwe rishinzwe imikino ikinirwa mu kirere “Rwanda Flying Sports Club”, rizajya ritanga ubumenyi ku bazayikina.

Uwo mukino ukinwa hifashishijwe umutaka usanzwe ukoreshwa mu basimbuka mu ndege ariko ukaba ufite umwihariko ko wo uba ufite akamoteri kawuha ingufu zo gukomeza gutembera mu kirere.

Iyi siporo ntiyari imenyerewe mu Rwanda
Iyi siporo ntiyari imenyerewe mu Rwanda
Uwo ari kwitegura kuguruka
Uwo ari kwitegura kuguruka

U Rwanda rukomeje guteza imbere imikino itandukanye itari imenyerewe, mu rwego rwo kugira igihugu cy’imyindagaduro kandi buri muntu ugisuye yakwisangamo.

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2018, na bwo igice gishinzwe ubukerarugendo muri RDB cyatangije urugendo rwa kilometero 760 ku bakunda kunyonga amagare.

Urwo rugendo rurakorerwa mu turere twose tw’igihugu ruri mu bizafasha abantu gukora siporo bakunda ariko bakanamenyeraho ibijyanye n’u Rwanda.

Ako kamoteri niko gatuma umuntu atembera mu kirere
Ako kamoteri niko gatuma umuntu atembera mu kirere

Belise Kariza uyobora igice gishinzwe ubukerarugendo muri RDB, yagize ati “Twishimiye gutangiza iyi siporo yo kunyongera amagare mu misozi nka kimwe mu bice bishya by’ubukerarugendo. Abashyitsi bazashobora kwirebera ubwiza bw’igihugu imbona nkubone.”

RDB kandi yanashyizeho amagare ajyanye n’imihanda n’inzira ku buryo bizorohera abazajya bakora uwo mukino wo kunyonga amagare.

RDB yizera ko inzira izwi nko ku “Isunzu rya Nil” ari kimwe mu bizakurura ba mukerarugendo, kuko ubusanzwe buri mwaka hasurwa n’abarenga 5.000.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman ari mu bahise bitabira umukino wo kunyonga mu misozi
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman ari mu bahise bitabira umukino wo kunyonga mu misozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishyimiye cyane iyi ntabwo!

Twifuza ko abanyarwanda bakoroherezwa gukora iyi sporo.

Ba mukerarugendo bashizwe igorora

Courage RDB...

Christophe yanditse ku itariki ya: 29-07-2018  →  Musubize

Mbega byiza gutemberera mu kirere.Nta kintu nkunda nko kureba hasi iyo umuntu ari mu ndege.
Uzi kubona ubutayu cyangwa inyanja uri mu ndege ukuntu bishimisha? Uli kuli km 10 hejuru y’isi?
Bituma ntekereza ukuntu tuzatembera isi yose izaba paradizo ku buntu.Nkuko Bible ivuga,muli iyo si ntabwo tuzongera gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Niyo mpamvu tugomba gushaka cyane imana,aho kwibera mu byisi gusa,kugirango tuzabe muli iyo paradizo.

Mazina yanditse ku itariki ya: 25-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka