Abanyarwanda barashaka guhigika Abarabu babarusha muri kungu-Fu

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba Kungu-Fu Wushu buratangaza ko bwifuza ko U Rwanda rwazaza ku mwanya wa mbere mu myaka ine iri imbere.

Ibi byatangajwe na Perezida w’iri shyirahamwe Mucyo Jackson ku mugoroba wo ku wa 22 Ugushyingo 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko ibihugu by’abarabu birimo Misiri, Maroc, Libiya na Tuniziya ari byo biri imbere ariko ko mu myaka ine bashaka kuzabicaho.

Perezida wa Kungu -Fu Mucyo Jackson (ibumoso)yizera ko mu myaka ine bazaba barahigitse abarabu babarusha bakaza imbere muri Afurika
Perezida wa Kungu -Fu Mucyo Jackson (ibumoso)yizera ko mu myaka ine bazaba barahigitse abarabu babarusha bakaza imbere muri Afurika

Mucyo yagize ati ”Ubundi iyo tubara ibihugu bikurusha hari ibyo tuba tuzi urwego rwabyo utakirirwa ureba ariko ibihugu by’abarabu birimo Misiri turi kumwe mu karere ka gatanu. Maroc, Libiya na Tuniziya bituri imbere ariko turashaka kuzabicaho.

Abatoza bane bavuye guhugurirwa mu Bushinwa ngo babonye ubumenyi buhagije muri Kung-Fu
Abatoza bane bavuye guhugurirwa mu Bushinwa ngo babonye ubumenyi buhagije muri Kung-Fu

Twihaye intego y’uko mu myaka ine tuzaba turi aba mbere ku mugabane wa Afurika ariko bishobora no kuba mbere y’iyo myaka kuko ibihugu uretse ibihugu by’abarabu nababwiye ari byo biturusha ibindi biri inyuma ariko nabyo tuzabicaho”

Uyu muyobozi wanakomoje kuri shampiyona yitegurwa gusozwa mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 27 ugushyingo 2016 yavuze ko yagenze neza kandi itanga icyizere ko iyo ntego yabo izagerwaho.

Shampiyona y'uyu mwaka igiye gusozwa ngo yabahaye icyizere ko intego yabo yo kuba abambere muri Afurika bishoboka
Shampiyona y’uyu mwaka igiye gusozwa ngo yabahaye icyizere ko intego yabo yo kuba abambere muri Afurika bishoboka

Yakomeje atangaza ko intego yo kuba aba mbere muri Afurika bazayigeraho babikesha gukomeza gutegura abakinnyi bahereye ku bakiri bato ndetse ngo no gukomeza gukora amarushanwa menshi mpuzamahanga.

Rutabayiro Eric umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kungu-Fu unakubutse mu mahugurwa mu gihugu cy’ubushinwa nawe yemeza ko we na bagenzi be babashije guhugurwa neza ku buryo ubumenyi bahawe buzabafasha kugera ku ntego ubuyobozi bwa Kungu Fu bwihaye.

Ati ” Ni byo birashoboka kandi nka twe abatoza uko turi bane tuvuye mu bushinwa twahuguwe neza ku buryo tuzitanga tugafasha abakinnyi bakina Kungu-Fu gutera imbere bityo intego yo kuza imbere muri Afurika ishoboka”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

COURAGE KABISA,

Diallo james yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka