Urwibutso rwa Mukunzi Yannick kuri Maman Hussein wamuguze ajya muri Rayon Sports

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Mukunzi Yannick, avuga ko ari mu bababajwe n’urupfu rwa Uwimana Marriam wari uzwi nka Mama Hussein uheruka kwitaba Imana, umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yagurije amafaranga yaguzwe uyu musore mu 2017, aza muri iyi kipe.

Mukunzi Yannick avuga ko uretse kuba Uwimana Marriam yaratanze amafaranga yaguzwe, yanamubereye umubyeyi
Mukunzi Yannick avuga ko uretse kuba Uwimana Marriam yaratanze amafaranga yaguzwe, yanamubereye umubyeyi

Mu kiganiro cyihariye uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko, wari warakuriye mu ishuri rya ruhago rya APR FC kugeza akiniye n’ikipe nkuru yavuyemo mu 2017, yagiranye na Kigali Today, avuga ko yababajwe n’urupfu rw’umukunzi wa hafi wa Rayon Sports, Uwimana Marrian wagurije iyi kipe amafaranga yamutanzweho ayizamo avuye muri APR FC, amwifuriza iruhuko ridashira.

Yagize ati "Mbere na mbere nabanza kwihanganisha umuryango we n’abakunzi ba Rayon Sports muri rusange, kuko navuga ko ari umubyeyi wakundaga ikipe cyane agakunda n’abakinnyi bayo, kuko yarabafashaga cyane kandi bakomeze kwihangana."

Uko byagenze ngo Maman Hussein atange amafaranga yaguzwe Mukunzi Yannick

Mbere na mbere Mukunzi Yannick yifujwe na Rayon Sports ariko idafite amafaranga ako kanya yo guhita baha uyu mukinnyi ngo abasinyire amasezerano, nk’uko yabihamiriye Kigali Today.

Yagize ati "Icyo gihe ntarasinya navuganye n’abayobozi ariko nta mafaranga bari bafite yo kumpa ako kanya, kandi baranyifuzaga vuba ngo bive mu nzira mbe ndi muri Rayon Sports. Igihe nari ndi ku muyobozi umwe mu rugo aho nasinyiye, bashakaga ko nsinya ngo bazampe amafaranga nyuma ariko njyewe nyashaka mbere, hanyuma bansaba ko ntegerereza ahongaho."

Nyuma yo kumusaba kuba ategereje ngo bashakishe amafaranga mu bakunzi ba Rayon Sports batandukanye, byarangiye iryo joro bidashobotse ko aboneka kuko bwari bwamaze kwira, na za banki zafunze maze biba ngombwa ko Mukunzi Yannick arara kuri uwo muyobozi, aho yagombaga gusinyira kuko bari banze ko ataha, kugira ngo ataba yahindura ibitekerezo.

Uyu mugabo yifuzaga gutaha bakabikomeza undi munsi, ariko ngo yari atari yumva neza ukuntu agiye kuva kuri APR FC yamureze kuva ari umwana, byashobokaga ko nk’uko Abarayons babicyekga yanakwisubira. Nyuma yo kurara kuri uwo muyobozi wa Rayon Sports, mu gitondo cya kare Mukunzi Yannick yarabyukijwe ahabwa amafaranga yari yatanzwe na Uwimana Marriam ‘Maman Hussein’, abasinyira amasezerano.

Uko Mukunzi Yannick yamenye ko Maman Hussein ari we wamuguze

Nyuma yo gusinya amasezerano, Mukunzi Yannick yagiye yumva ko hari umuntu ngo watanze amafaranga ayagurije Rayon Sports kugira ngo agurwe, ibi yabyumviraga mu makuru yavugwaga ku ruhande, ko hari umuntu iyi kipe igomba kwishyura. Nyuma y’ibyumweru bibiri yabajije inshuti ye ikomeye yanatumye asinyira Rayon Sports imusobanurira ko Maman Hussein ari we wayabagurije nk’uko yabisobanuye.

Yagize ati "Ntabwo hashize igihe kirekire kuko nyuma y’icyumwe cyangwa bibiri hari inshuti yanjye, umwe mu bashyizemo imbaraga ngo nze muri Rayon Sports nababije nti se ko numvaga mwari mwabuze amafaranga byari byagenze gute? arambwira ngo hari umubyeyi ukunda ikipe watugurije."

Uko Mukunzi Yannick yavuganye bwa mbere na Uwimana Marrian ‘Maman Hussein’

Uwimana Mariam, Mama Hussein yari umukunzi wa Rayon Sports unayifasha mu bijyanye n'amafaranga
Uwimana Mariam, Mama Hussein yari umukunzi wa Rayon Sports unayifasha mu bijyanye n’amafaranga

Nyuma yo gutanga amafaranga yaguzwe Mukunzi Yannick, ndetse n’uyu mosore amaze kumenya uko byagenze ngo agere muri Rayon Sports, Maman Hussein yaje kwihamagarira uyu musore amubwira ko ari we wagize uruhare mu igurwa rye, nk’uko akomeza abisobanura.

Ati "Yarampamagaye arambwira ngo Yannick bite, uranzi? Nitwa Maman Hadjati (Uko abakinnyi bakundaga kumwita), turavugana ndamubwira nti najyaga nkumva ngo ni nawe wanguze niko numvise, araseka cyane arishima kuba tuvuganye. Yari arimo kumpa ikaze ambwira ko ari umubyeyi, anambwira ko ari we watanze amafaranga kugira ngo ngurwe. Yambwiye ko amafaranga yatanze ariyo yari asigaranye imbere n’inyuma, kuko andi yari kuri konti zitabikuzwaho igihe cyose. Icyo gihe nibwo twatangiye kumenyana, arambwira ngo nzajye kumusura ariko ambwira ko na we azansuhuza twakinnye umukino, gusa mubwira ko bitewe no kuba yaranguze njyewe nzamutanga kujya kumureba."

Mu kiganiro bakomeje kugirana, uyu mukunzi wa Rayon Sports yabwiye Mukunzi Yannick ko uretse kuba ari umukunzi w’iyi kipe, impamvu yatanze amafaranga ari uko yari asanzwe akunda uyu mukinnyi ku giti cye, dore ko ngo amaze kumva ko ari we iyi kipe ishaka atigeze ashidikanya kuyatanga.

Bwa mbere bahura amaso ku maso Yannick Mukunzi yatahanye imodoka yuzuye imbuto

Nyuma y’igihe bavugana kuri telefone, Mukunzi Yannick yafashe iya mbere ajya kureba Maman Hussein aho yacururizaga ibintu bitandukanye i Nyabugogo, ahita amuha imbuto nyinshi.

Ati "Nari ndi Nyabugogo icyo gihe, munyuraho ndamusuhuza, kuva icyo gihe yangaragarije urukundo rudasanzwe, kuko yacuruzaga ibinyobwa, imbuto n’ibindi. Icyo gihe yahise anzanira imbuto nyinshi cyane zitakwiriye mu modoka, zimwe bazisubizayo, ndavuga nti uyu mubyeyi ni mwiza cyane.”

Mukunzi Yannick akomeza avuga ko kuva icyo gihe atigeze yongera kubura imbuto, kuko Maman Hussein yamubwiye ko yajya aza kuzifata kugeza ubwo yanamuhamagaraga amwibutsa.

Ati “Kuva icyo gihe ntabwo nigeze nongera kubura imbuto iwanjye. Twakomeje kuvugana akampamagara kenshi nanjye muhamagara, yakomeje kumpa imbuto akananyibutsa kujya kuzifata ambwira ati kuki utaza gufata imbuto ntabwo zirashira? Nkamubwira ko zitari zashira, ariko yambereye umubyeyi mwiza, kuba yaritabye Imana byarambabaje cyane, ndamwifuriza iruhuko ridashira."

Mukunzi Yannick
Mukunzi Yannick

Nyuma yo kuva muri Rayon Sports mu 2019 yerekeje mu ikipe ya Sandvikens IF, Mukunzi Yannick avuga ko nabwo bakomeje kuvugana ariko noneho bitari cyane, gusa ngo yageragezaga kumwandikira kuri Whatsaap ndetse ngo n’igihe yabaga agarutse mu Rwanda, yatungurwaga no kuba Maman Hussein yaramuhamagaraga, gusa na we akagerageza kumwandikira ubutumwa kuko ngo yari umubyeyi ugira urukundo rwinshi cyane.

Uwimana Marriam wayoboye n’itsinda ry’abakunzi ba Rayon Sports ryitwa Ururembo-Nyabugogo, aho yakoreraga akazi ko gucuruza, yitabye Imana azize uburwaye mu bitaro bya CHUK ku itariki 25 Gashyantare 2024.

Inkuru bijyanye:

Umubyeyi wihebeye Rayon Sport ku buryo iyo yatsinzwe atarya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka