Ndagijimana Enock wari Perezida wa Etincelles FC yeguye

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock wari Perezida w’ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwayo.

Ndagijimana Enock yeguye nka Perezida wa Etincelles FC
Ndagijimana Enock yeguye nka Perezida wa Etincelles FC

Ibi yabitangarije mu ibarurwa yandikiye Komite Nyobozi y’iyi kipe, aho yababwiye ko kubera akazi ke bwite ka buri munsi kabaye kenshi kagatuma atabona uko akurikirana imirimo yo kuyobora Etincelles FC, abasaba ko bakwakira ubwegure bwe.

Umutwaro wa Etincelles FC wari umuremereye

Etincelles imaze iminsi ivugwamo ibibazo byinshi bishingiye ku bushobozi buke, byatumye imirebereho rimwe na rimwe igorana, ibi byageze aho muri uyu mwaka w’imikino tariki ya 10 Ukwakira 2023, iterwa mpaga na Musanze FC nyamara iri mu rugo kubera kubura imbangukiragutabara.

Ibi byose byiyongereyeho ibyakomeje kuyigonga, kugeza ubwo abakunzi bayo bayitabarije ubwo yasuraga ikipe ya APR FC mu mukino wa shampiyona yatsinzwemo 1-0, aho bavugaga ko Akarere kayitereranye dore ko abakinnyi bari bamaze amezi abiri badahembwa, ndetse no kuza gukina uwo mukino byagoranye dore ko baje ku munsi w’umukino.

Yari ameze nk’ukora wenyine

Ndagijimana Enock wari waratangiranye Shapiyona y’umwaka wa 2022-2023 na Komite yuzuye, yari asigaye asa nk’ukora wenyine, dore ko kuva uwari Umunyamabanga wa Etincelles FC, Kabanda Innocent yava muri uyu mwanya ashinjwa uburangare ubwo ikipe yaterwaga mpaga, nta wundi muntu wumvikanaga mu bibazo bya Etincelles FC, cyangwa nk’umuyobozi uretse Ndagijimana Enock, bivugwa ko ari we wabazwaga buri kimwe cyose.

Umwe mu bahoze mu buyobozi bwa Etincelles FC uheruka kuganira na Kigali Today, yavuze ko abenshi mu bitwa ko ari abayobozi bayo ntacyo bayimariye, ko Ndagijimana Enock akora ibyo ashoboye ariko igihe yaba adahari akaba nta wundi muntu ushobora kuba yagira icyo afasha ikipe, ahubwo bakaba bashobora guhengera hari amafaranga ikipe yabonye akaba aribwo bigaragaza.

Uyu muntu yakomeje avuga ko mu gihe cyo gutegura umukino washoboraga kuba wakwandika ahahuriye abayobozi b’ikipe, ko hari ibikenewe nk’amazi n’ibindi ariko bose bakaryumaho, kugeza Perezida ari we wenyine ugize icyo akora.

Yaciye amarenga yo kwegura

Ubwo yaherukaga kuganira na Kigali Today, Ndagijimana Enock abazwa ku bibazo ikipe yari ifite akabazwa niba ashobora kwegura, yavuze ko bibaye ngombwa abonye byanze yakwegura agaharira abandi.

Etincelles FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 12 muri shampiyona aho ifite amanota 25.

Ibaruwa Ndagijimana Enock yanditse yegura ku buyobozi bwa Etincelles FC
Ibaruwa Ndagijimana Enock yanditse yegura ku buyobozi bwa Etincelles FC

Inkuru bijyanye:

Etincelles FC itewe mpaga na Musanze FC kubera kubura imbangukiragutabara

Etincelles FC itsinzwe na APR FC, abafana batabariza ikipe yabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka