Etincelles FC itewe mpaga na Musanze FC kubera kubura imbangukiragutabara

Ikipe ya Etincelles FC yatewe mpaga y’ibitego 3-0 n’ikipe ya Musanze FC kuri stade Umuganda kubera kubura imbangukiragutabara.

Wari umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa cyenda zuzuye Musanze FC yari yasuyemo Etincelles FC i Rubavu.

Etincelles iterewe mpaga mu rugo
Etincelles iterewe mpaga mu rugo

Uretse kuba amasaha y’umukino yageze imvura iri kugwa,igihe cyo gutangira cyageze maze ku kibuga habura imbangukiragutabara bituma iminota yagenwe igera umusifuzi yemeza ko Etincelles FC yari mu rugo itewe mpaga y’ibitego 3-0

Mu bihe bitandukanye ndetse n’ubu ,Etincelles FC imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’ubukungu haba mu mishahara y’abakinnyi ndetse no mu mafaranga yo kugura abakinnyi kuko amakuru Kigali Today iheruka guhabwa ari uko abakinnyi bashya baguzwe bose ntawe urahabwa ayo kumugura byiyongeraho n’abari basanzwe batayahawe.

Muri aya masaha Musanze FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 13 n’ibitego birindwi izigamye ikaba iri gukorera imyitozo kuri stade Umuganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka