Imikino y’intoki muri #2023: Handball begukanye igikombe, Basketball mu bagore bitwara neza

Umwaka wa 2023 wabaye umwaka mwiza ku mukino wa Handball, yegukanye igikombe n’imidali ku mugabane wa Afurika, naho Basketball ihira abakobwa.

Handball muri 2023, u Rwanda rwongeye kwiyereka amahanga

U Rwanda rwakinnye bwa mbere igikombe cy'isi cya Handball (U19)
U Rwanda rwakinnye bwa mbere igikombe cy’isi cya Handball (U19)

U Rwanda rwakoze andi mateka yo kwitabira bwa mbere igikombe cy’isi

Hari ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 muri BK Arena, ubwo u Rwanda rwandikaga amateka mu mukino wa Handball, aho rwabonye itike y’igikombe cy’Isi cyagombaga kubera muri Croatia mu 2023, nyuma yo kunganya na Algeria ibitego 30-30.

Inzozi zaje kuba impamo, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 yerekeza ku mugabane w’i Burayi, aho yahereye i Madrid muri Espagne mu myitozo yamaze ibyumweru bibiri, nyuma berekeza muri Croatia mu mujyi wa Varazdin na Rijteka ahabereye igikombe cy’Isi.

Ikipe y'u Rwanda U19 yahawe idarapo mbere yo kwerekeza i Madrid na Croatia
Ikipe y’u Rwanda U19 yahawe idarapo mbere yo kwerekeza i Madrid na Croatia

Mu mikino irindwi u Rwanda rwakinnye mu gikombe cy’Isi, rwasoje irushanwa rutsinzemo itatu rutsindwa ine, mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwatsinzwe itatu (Portugal, Croatia na Algeria), ruza kujya mu mikino yo guhatanira imyanya, muri iyo mikino u Rwanda rwatsinzemo itatu irimo Maroc, Nouvelle Zélande ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rusoza ku mwanya wa 27.

U Rwanda rwabashije gutsinda imikino itatu muri irindwi bakinnye
U Rwanda rwabashije gutsinda imikino itatu muri irindwi bakinnye

Croatia, abakinnyi babiri b’u Rwanda bahawe ibihembo

Muri iki gikombe cy’Isi, abakinnyi babiri b’u Rwanda bahawe ibihembo byo kuba abakinnyi bitwaye neza mu mukino (Player of the Match), abo ni Akayezu André wahembwe ku mukino u Rwanda rwatsinzemo Maroc ibitego 33-32.

Undi ni Kayijamahe Yves wakibonye inshuro ebyiri, ku mukino u Rwanda rwatsinzemo Nouvelle Zelande (New Zealand) ibitego 44-17, n’umukino wa nyuma u Rwanda rwatsinzemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 41-29.

U Rwanda rwasoje igikombe cy'isi rutsinda USA ibitego 41 kuri 29
U Rwanda rwasoje igikombe cy’isi rutsinda USA ibitego 41 kuri 29

Muri iki gikombe kandi, ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa, Umunyarwanda Kayijamahe Yves yaje ku mwanya wa 5 n’ibitego 55 mu gihe Mbesutunguwe Samuel we yaje ku mwanya wa 6 na we n’ibitego 55. Mu yindi mibare, Umunyarwanda Muhumure Elyse yaje ku mwanya wa mbere mu kwambura imipira abo bahanganye aho yabashije kubatwara imipira 27.

Yves Kayijamahe yabaye umukinnyi mwiza w'umukino inshuro ebyiri
Yves Kayijamahe yabaye umukinnyi mwiza w’umukino inshuro ebyiri
Akayezu Andrew nawe yahembwe nka Player of the Match
Akayezu Andrew nawe yahembwe nka Player of the Match

Abatarengeje imyaka 17 begukanye igikombe muri Tanzania

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13, mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania, bibahesha itike yo kwerekeza ku rwego rwa Afurika, aho begukanye umwanya wa gatatu muri Afurika mu irushanwa ryabereye muri Côte d’Ivoire.

U Rwanda rwegukanye igikombe muri Tanzania
U Rwanda rwegukanye igikombe muri Tanzania
Abakobwa b'u Rwanda bazengurutse umujyi wa Kigali berekana igikombe
Abakobwa b’u Rwanda bazengurutse umujyi wa Kigali berekana igikombe

U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu muri Afurika i Brazzaville

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’akarere ka gatanu mu batarengeje imyaka 20 i Nairobi muri Kenya, u Rwanda rwabonye itike yo guhatanira iki gikombe cya Afurika cyabereye i Brazzaville, irushanwa riza kurangira u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu.

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 yatahanye umwanya wa gatatu muri Afurika, mu mikino yaberaga Brazzaville
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatahanye umwanya wa gatatu muri Afurika, mu mikino yaberaga Brazzaville

ECAHF, Gicumbi na Police ntizakabije inzozi, ariko zatahanye imidali

Mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati ’ECAHF’, amakipe yari ahagarariye u Rwanda ari yo Police HC na Gicumbi HT, zabashije zose gusohoka mu matsinda zibona itike ya 1/2.

Ikipe ya Police ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma (Final), nyuma yo gutsindwa na Cereals yo muri Kenya ibitego 28 kuri 25, mu gihe Gicumbi yo yageze kuri Final itsinze Prisons yo muri Uganda ibitego 33-23 .

Police HC yegukanye umwanya wa gatatu i Nairobi muri Kenya
Police HC yegukanye umwanya wa gatatu i Nairobi muri Kenya

Ikipe ya Police HC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Prisons ibitego 30 kuri 27, naho Gicumbi itsindirwa ku mukino wa nyuma ibitego 34 kuri 32 na Cerelas yo muri Kenya.

Mu mikino y’abafite ubumuga amakipe y’u Rwanda yaraserutse

Ikipe y’Igihugu ya Amputee Football yitabiriye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru ukinwa n’abantu bafite Ubumuga, ryabereye mu gihugu cya Ghana, ikipe yegukana umwanya wa Gatanu. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’Ibihugu umunani rikaba ryarakinwaga ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika.

Ikipe y'u Rwanda ya Amputee Football yari yitabiriye bwa mbere imikino Nyafurika y'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga yabereye muri Ghana yegukanyemo umwanya wa gatanu
Ikipe y’u Rwanda ya Amputee Football yari yitabiriye bwa mbere imikino Nyafurika y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga yabereye muri Ghana yegukanyemo umwanya wa gatanu

U Rwanda rwatangiye rutsinda ikipe y’Igihugu ya Kenya ibitego 2-1, ariko rutsindwa na Angola ibitego 3-1 na Misiri ibitego 4-2, ruhita rujya guhatanira umwanya wa Gatanu rwabonye rutsinze Liberia ibitego 2-1.

Ikipe y'u Rwanda y'abagabo ya sitting volleyball uyu mwaka yitabiriye Igikombe cy'Isi cyabereye mu Misiri yegukanye umwanya wa cyenda mu makipe 10
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ya sitting volleyball uyu mwaka yitabiriye Igikombe cy’Isi cyabereye mu Misiri yegukanye umwanya wa cyenda mu makipe 10

Muri Sitting Volleyball amakipe y’u Rwanda mu bagabo n’abagore yitabiriye igikombe cy’Isi 2023 cyabereye mu Misiri, hagati y’itariki 11 na 18 Ugushyingo 2023. Muri iri rushanwa Ikipe y’abagabo yegukanye umwanya wa cyenda mu makipe 13 mu gihe ikipe y’abagore yo yegukanye umwanya wa karindwi.

Aya makipe akaba yaranabishimiwe tariki ya 9 Ukuboza 2023 .

Volleyball y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2023. Incamake

Mu nkuru zaranze umwaka mu mukino wa Volleyball ariko cyane cyane ku rwego mupuzamahanga, zikubiye mu bice nka 3. Aho igice cya mbere ari imikino yo ku rwego rw’amakipe (clubs), aho ay’u Rwanda rwitabiriye hanze y’Igihugu, imikino yo ku rwego rw’amakipe (clubs) rwakiriye ndetse n’imikino yo ku rwego rw’Igihugu amakipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye.

Muri rusange u Rwanda rwitabiriye mu mikino mpuzamahanga ari yo: Imikino mpuzamahanga ihuza abapolisi bo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCO GAMES 2023), igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika abagabo n’abagore (CAVB Club championship 2023), igikombe cy’Afurika cy’ibihugu abagabo n’abagore (CAVB NATIONS CHAMPIONSHIP 2023), irushanwa mpuzamahanga rya KAVC, imikino mpuzamahanga yo kwibuka ku shuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, irushanwa rya Nyerere cup, ndetse n’irushanwa mpuzamahanga ry’akarere ka gatanu ry’amakipe, ZOVE V.

EAPCO GAMES.

Mu magambo arambuye EAPCO bivuze (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization) iyi akaba ari imikino ihuza abapolisi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho muri uyu mwaka iri rushanwa ryabereye mu Rwanda, ndetse u Rwanda rukaba rwaraserutse mu mikino itandukanye irimo na volleyball.

Ikipe ya Police VC y’abagabo isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda, yaraserutse aho yari ihanganye n’amakipe arimo Kenya n’u Burundi.

Ikipe ya Police VC ni yo yegukanye iki gikombe cya EAPCO Games, aho yatsinze ikipe ya Police ya Kenya ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino isa nk’aho ari yo yatangiye umwaka wa 2023 mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB), kuko yabaye muri Werurwe 3023.

Muri Gicurasi mu mwaka wa 2023, amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona mu mwaka wa 2022 ari yo REG Volleyball Club mu cyiciro cy’abagabo na APR Women Volleyball Club, yerekeje mu gihugu cya Tuniziya muri CAVB CLUB CHAMPIONSHIP 2023.

Taliki ya 9 kugeza ku ya 22 Gicurasi, ni bwo habanje gukinwa irushanwa ry’abagabo naho abagore (APR VC) ikurikiraho kuva tariki ya 13 kujyeza 26 Gicurasi.

Aya makipe yombi yabashije kurenga ¼ ariko kwerekeza mu cyiciro gikurikira ntibyaboroheye, kuko bose begukanye umwanya wa 6 ku ruhando rwa Afurika kugeza ubu.

Muri Kanama tariki ya 14-25/2023 ikipe y’abagore yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu, CAVB (Nations Championship 2023), yabereye mu mujyi wa Yaoundé muri Cameroun, guhera tariki ya 14 kugeza 25 Kanama 2023.

Muri iyi mikino y’igikombe cya Afurika, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (abagore), yakozemo amateka dore ko ku nshuro ya mbere mu mateka yabashije kugera mu makipe ane ya mbere, aho yasoreje imbere ya Kenya yegukanye igikombe, Tuniziya yabaye iya kabiri ndetse na Cameroon yabaye iya 3 naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa 4.

Guhera tariki ya mbere Nzeri ni bwo basaza babo nabo bahise berekeza mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri (Egypt) kuva tariki ya 1-15 Nzeri mu mujyi wa Cairo.

Muri iri rushanwa ryamaze hafi ibyumweru 2, ikipe y’Igihugu yegukanye umwanya wa 6 inyuma ya Misiri, Libya, Cameroon, Tuniziya na Algeria.

Tukiri ku makipe y’Igihugu yagiye yitabira imikino mpuzamahanga, ay’umukino wa Volleyball yo ku mucanga mu bato yitabiriye irushanwa ryahuje amakipe y’abato mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Youth Commonwealth Games), ryabereye mu gihugu cya Trinidad and Tobago aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe y’abahungu ndetse n’abakobwa.

Mu cyiciro cy’abagabo u Rwanda rwasezerewe muri ¼ naho abakobwa begukana umwanya wa 10.

Mu makipe y’imbere mu gihugu, mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, POLICE y’abagabo na APR VC y’abagore berekeje mu irushanwa ngarukamwaka rya KAVC mu gihugu cya Uganda, aho iri rushanwa ryatashye mu Rwanda kuko aya makipe yombi ari yo yegukanye ibikombe maze abizana mu rw’imisozi igihumbi.

Nyerere Intenational Volleyball Tournament

Irindi rushanwa mpuzamahanga ryitabairiwe n’amakipe yo mu Rwanda, ni irushanwa ngarukamwaka rya Nyerere Intenational Volleyball Tournament.

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ni bwo amakipe ya APR, Police na RRA Volleyball Club, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, ndetse wanaharaniye ubwigenge bwacyo, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere witabye Imana tariki 14 Ukwakira 1994.

Iri ryamaze icyumweru, ryabereye mu mujyi wa Moshi ho mu ntara ya Kilimandjaro ryaje naryo gutaha mu Rwanda mu byiciro byose, aho ikipe ya Rwanda Revenue ari yo yaryegukanye mu cyiciro cy’abagabo naho ikipe ya APR VC ikaza kuryegukana mu cyiciro cy’abagabo.

ZONE V

Guhera tariki ya 13-19 Ugushyingo, u Rwanda rwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’akarere ka gatanu rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, mu byiciro byombi abagabo n’abagore (CAVB ZOVE V CLUB CHAMPIONSHIP) aho iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo U Rwanda rwakiriye irushanwa, Uganda, u Burundi na Kenya.

Iri rushanwa ryarimo amakipe nka Sport-s na KCCA yo muri Uganda, Amicale yari yavuye i Burundi, Kenya Pipeline yo muri Kenya ndetse n’amakipe yo mu Rwanda arimo APR VC, POLICE, REG VC ndetse na KEPLER VC.

Iri rushanwa ryarebwe n’umubare munini w’Abanyarwanda mu nyubako y’imikino ya BK ARENA, ryaje kwegukanwa n’amakipe ya Kenya Pipe line mu cyiciro cy’abagore ndetse na POLICE VC mu cyiciro cy’abagabo.

Basketball y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2023. Incamake

Basketball y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2023 yari ihagaze neza, kuko yaba amakipe y’Igihugu yaba amakuru ndetse n’ay’abato, yose yabashije kwitabira imikino mpuzamahanga kandi yaserutse neza, ndetse tutibagiwe n’amakipe y’imbere mu gihugu.

Muri Kanama uyu mwaka u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abagore "WOMEN AFRO BASKET 2023"
Muri Kanama uyu mwaka u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abagore "WOMEN AFRO BASKET 2023"

Ikipe y’igihugu y’abagore yitabiriye imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa (FIBA women’s AfroBasket 2023)

Muri Gashyantare ikipe y’Igihugu y’abagore ya Basketball yatangiye umwiherero w’iminsi 10 yitegura kwerekeza mu gihugu cya Uganda, mu marushanwa y’akarere ka gatanu yo gushaka itike y’igikombe cya Africa (FIBA women’s AfroBasket 2023), n’ubwo u Rwanda rwari rufite itike nk’igihugu kizakira iryo rushanwa ryabaye kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 19 Gashyantare muri Uganda mu nzu y’imikino ya Lugogo Arena mu mujyi wa Kampala.

Tariki 28 Ukwakira 2023, i Kigali hatangiye imikino yo gushaka itike yo kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE QUALIFIERS)
Tariki 28 Ukwakira 2023, i Kigali hatangiye imikino yo gushaka itike yo kwitabira imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE QUALIFIERS)

Ibihugu byitabiriye iyi mikino yari Uganda yari yakiriye iyo mikino, u Rwanda, Misiri, Sudani y’Epfo ndetse na Kenya, ariko u Rwanda ntirwahiriwe n’iyo mikino kuko mu mikino yose rwakinnye uko yari 4 nta n’umwe rwabashije gutsinda.

REG, i Dakar muri Senegal yitwaye neza ihakura itike ya BAL yabereye muri BK Arena

Muri werurwe 2023 taliki ya 7, ikipe ya REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal aho bari bagiye guhatana mu marushanwa ya BAL 2023 mu itsinda ryiswe Sahara Conference, ryari rigizwe n’amakipe 6 aturutse mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhatanira kuzitabira imikino ya nyuma ya BAL 2023, yari igiye kuba ku nshuro ya 3, bikaba inshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya REG BBC yongeye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa rya BASKETBALL AFRICA LEAGUE (BAL).

Imbere y'abafana batari bake, ikipe ya REG BBC yasezerewe na AL Ahly yo mu Misiri muri 1/4 muri BK ARENA
Imbere y’abafana batari bake, ikipe ya REG BBC yasezerewe na AL Ahly yo mu Misiri muri 1/4 muri BK ARENA

Ikipe ya REG BBC yaje kwitwara neza i Dakar, maze ibona itike yo gukina imikino ya nyuma yabereye i Kigali.

Taliki ya 20 Gicurasi, akadomo kashyizwe ku rugendo rwa REG BBC mu irushanwa rya BAL, nyuma yo gutsindirwa muri ¼ n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri amanota 94 kuri 77, ibyo byatumye ikipe ya REG BBC yuzuza inshuro ebyiri zikurikiranya isezerererwa muri ¼.

BAL 2023 yaje kwegukanwa n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya AS Douane yo muri Senegal ku manota 80 kuri 65.

Hasinywe amasezerano mashya yo kwakira BAL mu yindi myaka....

Tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka ni bwo Minisiteri ya siporo y’u Rwanda, yasinyanye amasezerano n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika (FIBA-AFRICA), yo gutegura no kwakira igikombe cya Afurika mu bagore (FIBA Women AfroBasket 2023) cyabye muri Kamena 2023.

Tanzania, u Rwanda rwahatanye n’u Burundi ruhakura itike yo kwerekeza muri AfroCAN

Ubwo ikipe y'u Rwanda yahagurukaga yerekeza muri Angola mu mikino ya AfroCan
Ubwo ikipe y’u Rwanda yahagurukaga yerekeza muri Angola mu mikino ya AfroCan

Muri kamena uyu mwaka, ikipe y’Igihugu ya Basketball yerekeje mu gihugu cya Tanzania, mu gushaka itike yo kwitabira imikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere muri afurika, AFRO CAN 2023, u Rwanda ruhabonera itike nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu y’u Burundi ku mukino wa nyuma mu majonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, ruyitsinze amanota 70-48.

Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane, yabaye muri Nyakanga ikabera muri Angola, aho u Rwanda rwitwaye neza rutahana umudali w’umwanya wa 3, rutsinze Congo yari ibitse iki gikombe ku manota 82 kuri 73.

U Rwanda rwakiriye AfroBasket mu bagore

Muri Kanama uyu mwaka u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abagore "WOMEN AFRO BASKET 2023"
Muri Kanama uyu mwaka u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abagore "WOMEN AFRO BASKET 2023"

Muri Kanama uyu mwaka u Rwanda rwakiriye igikombe cy’Afurika cy’abagore, AFRO BASKET WOMEN 2023, aho ndetse rwaje kwegukana umwanya wa 4 nyuma yo gutsindwa na Mali mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3, aho u Rwanda rwari rwaratsinzwe na Nigeria muri 1/2, aba bakinnyi bakaba baranabonye umwanya wo guhura na Perezida Paul Kagame, abashimira kuba barabashije kugera muri 1/2 mu irushanwa nyafurika.

Ubwo abakobwa b'u Rwanda bageraga muri 1/2, bakiriwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame
Ubwo abakobwa b’u Rwanda bageraga muri 1/2, bakiriwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

REG WBC yakuye umwanya wa Kane i Cairo mu Misiri

Byabaga ari ibyishimo ku bakobwa ba REG WBBC
Byabaga ari ibyishimo ku bakobwa ba REG WBBC

Muri uku kwezi REG WBBC yerekeje mu Misiri mu irushanwa "FIBA Africa Women’s Basketball League", nyuma yo kubonera itike y’aya marushanwa aho baje gutsindirwa ku mukino wa nyuma na KPA yo muri Kenya inabatwara igikombe

Mu Misiri, REG WBBC yatsinze imikino yose yo mu matsinda, inatsinda uwa 1/4 ariko itsindirwa muri ½ na Kenya Ports Authority amanota 101-97, iza no kubura umwanya wa 3 itsinzwe na Inter Club yo muri Angola amanota 96-89, bituma ikipe ya REG WBBC yegukana umwanya wa 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka