U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri mu gikombe cya Afurika cya Handball (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika na DR Congo ibitego 38-20.

Kuri uyu wa Gatanu mu nyubako y’imikino y’intoki ya Cairo Stadium, habereye umukino wa kabiri mu itsinda A, aho u Rwanda rwahuraga na DR Congo.

U Rwanda ni rwo rwatangiye ruyobora umukino aho rwatsinze ibitego bine (4) DR Congo itarabona igitego, byatsinzwe na Mbesutunguwe Samuel, Kayijamahe Yves na Kubwimana Emmanuel.

Ikipe ya DR Congo yaje kwinjira mu mukino itsinda ibitego bibiri, u Rwanda rutsinda ikindi kimwe biba ibitego 5-2. DR Congo yaje guca ku Rwanda ndetse itangira kuyobora umukino, nyuma y’uko banganyaga 7-7.

DR Congo yakomeje kuyobora umukino, aho igice cya mbere cyaje kurangira DR Congo itsinze ibitego 18-11. Igice cya kabiri nacyo u Rwanda rwagitangiye rutuzuye, aho Muhumure Elysé w’u Rwanda yari yahawe igihano cy’iminota ibiri.

Mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri ibitego DR Congo yari ifite ibitego 25 kuri 14, umukino uza kurangira DR Congo itsinze u Rwanda ibitego 38-20.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwatakaje amahirwe yo kugera muri 1/4, rukazakina umukino wa nyuma w’amatsinda na Zambia ku Cyumweru tariki 21/01/2024.

Nyuma y’imikino y’amatsinda amakipe abiri ya mbere mu itsinda arerekeza muri 1/4, mu gihe iya 2 n’iya 3 zizakomeza mu mikino yo guhatanira imyanya izwi nka President’s Cup mu mukino wa Handball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka