U Rwanda rwatsinzwe na Cap-Vert mu gikombe cya Afurika (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu bagabo, yatsinzwe na Cap-Vert mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kiri kubera i cairo mu Misiri

Kuri uyu wa Gatatu i Cairo mu Misiri hatangiye igikombe cya Afurika mu bagabo, igikombe kiri gukinwa ku nshuro ya 26, kikaba cyaritabiriwe n’ibihugu 16 birimo n’u Rwanda.

Igihugu cy’u Rwanda ni ubwa mbere cyitabiriye iki gikombe cya Afurika, kikaba cyatangiye imikino y’amatsinda gikina n’ikipe ya Cap Vert yabaye iya kabiri mu gikombe cya Afurika giheruka kuba mu mwaka wa 2022.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye igikombe cya Afurika
Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye igikombe cya Afurika
Ikipe ya Cap-Vert yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere
Ikipe ya Cap-Vert yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere

Ikipe y’u Rwanda yatangije umupira ni nayo yatsinze igitego cya mbere ariko Cap Vert iza guhita icyishyura ndetse itangira no kuyobora umukino, igice cya mbere kiza kurangira Cap Vert itsinze u Rwanda ibitego 24 kuri 13.

Muhawenayo Jean Paul, Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Muhawenayo Jean Paul, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Umukino waje kurangira ikipe y’igihugu ya Cap-Vert itsinze u Rwanda ibitego 52 kuri 27, ikipe ya Cap-Vert ihita inayobora itsinda by’agateganyo nyuma y’umunsi wa mbere w’imikino y’amatsinda. Paulo Moreno wa Cap-Vert ni we watoranyijwe nk’umukinnyi witwaye neza (Player of the Match) aho ari nawe watsinze ibitego byinshi (7) kimwe na bagenzi be, Pina Delcio na Araujo Demilson watsinze ibitego bose batsinze 7.

Ku ruhande rw’u Rwanda abakinnyi batsinze ibitego byinshi ni Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Mbesutunguwe Samuel (waje kuvunika) batsinze ibitego bine (4) kuri buri wese, mu gihe Muhawenayo Jean Paul na Muhumure Elyse batsinze ibitego 3 buri wese.

Mu itsinda rya mbere u Rwanda ruherereyemo ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze ikipe ya Zambia ibitego 40 kuri 21. Imikino yo mu itsinda A izakomeza ku wa Gatanu tariki 19/01/2024 u Rwanda ruhura na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Andi mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Cap-Vert

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka