U Rwanda rutsinze Uganda rwegukana igikombe cya IHF Challenge trophy

Mu irushanwa rya Handball rihuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda rwegukana igikombe

Ni irushanwa ryahuzaga ibihugu icyenda bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), aho u Rwanda ku mukino wa nyuma rutsinze Uganda ibitego 32 kuri 27.

U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze imikino ine yose yo mu matsinda (Uganda, Sudani, Burundi na Somalia), rutsinda Kenya muri 1/2.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe u Rwanda rwari runafite, aba basore bahise bakatisha itike yo kwerekza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Maroc mu kwezi kwa 11 hatagize igihinduka.

Abakinnyi babanjemo: Hakizimana Jean Claude, Nshimiyimana Alexis, Karenzi Yannkick, Kayijamahe Yves, Igirimpuhwe Gad, Tuyishime Zachary, Nsengiyumva Dieudonne

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamara impano zacu zirahari pe.ubu rero aba nabo nyuma y,imyaka 2 turaje tubure irengero ryabo

nshimiyimanagilbert yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka