U Rwanda rugiye guhatanira na Uganda kwerekeza muri Gabon

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba ku wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016.

Ikipe y'u Rwanda ya Handball igiye guhurira ku mukino wa nyuma n'iya Uganda
Ikipe y’u Rwanda ya Handball igiye guhurira ku mukino wa nyuma n’iya Uganda

Mu irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Handball ku isi (IHF) rizwi ku izina rya IHF Challenge Trophy riri kubera Uganda, ikipe y’u Rwanda itsinze u Burundi muri 1/2 ibitego 47-21.

Ikazahura na Uganda ku mukino wa nyuma nayo yatsinze Kenya ibitego 34-33.

Aya makipe yombi yari no mu itsinda rimwe. Mu mukino wabanje u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 44-29.

U Rwanda na Uganda bizahurira ku mukino wanyuma tariki ya 21 ukuboza 2016, ku i saa munani za kumanywa ku isaha y’i Kigali. Izatsinda ikazakina igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon muri Werurwe 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWARABYIYEMEJE NIYONTEGO DUFITE YOGUHESHA ISHEMA URWANDA RWACU NAMWE NIMUDUSHYIGIKIRE TUZABIKORA

CRIS YVAN yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka