Police HC yatsinze APR HC yiyongerera amahirwe yo kongera kwegukana igikombe

Police Handball Club ifite amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 28-22 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 20/07/2013.

Muri uwo mukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi ba Handball, Police HC imaze iminsi ihagaze neza, yakinaye ishyaka umukino urangira itsinze APR HC, inayigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

APR HC ikina na Police HC kuri stade Amahoro.
APR HC ikina na Police HC kuri stade Amahoro.

Mu gihe habura imikino itanu gusa ngo shampiyona isozwe, Police HC itozwa na Anaclet Bagirishya iri ku mwanya wa mbere n’amanota 27, ikaba irusha APR HC iri ku mwanya wa gatatu amanota atandatu.

Undi mukino umwe wabaye ku wa gatandatu, Gicumbi yazamutse ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda Police ya Rubavu amanota 15 ku busa. Ku mwanya wa kane hari ES Kigoma ifite amanota 20.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka