Police Handball Club yegukanye igikombe cy’umunsi wo kwibohora

Ikipe ya Police Handball Club yongeye kwisubiza igikombe cyo kwibohora nyuma yo gutsinda amakipe yose yari yitabiriye iryo rushanwa ryasojwe i Kigali ku cyumweru tariki 01/0/7/2012.

Police Handball Club yari yaratwaye icyi gikombe umwaka ushize, yaje mu irushanwa ihabwa amahirwe, dore muri iyi minsi iri ku rwego rwiza. Iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse initabira imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y’akarere ka gatanu aho yegukanye umwanya wa kane mu mikino yaberaga muri Tanzania.

Imikino y’igikombe cyo Kwibohora yari yitabiriwe n’amakipe ane; Police HC, Kaminuza y’u Rwanda, KIE na APR.

Ku girango hamenyekane ikipe ya mbere, amakipe yose yagombaga gukina hagati yayo igize amanota menshi igahabwa igikombe.

Muri iyi mikino, Police HC yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 9 ku 9 nyuma yo gutsinda amakipe yose yitabiriye irushanwa. Yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ibitego 27 kuri 16, itsinda APR 24 kuri 17 inatsinda kandi KIE ibitego 27 kuri 16.

APR HC yatwaye umwanya wa kabiri kuko yatsinze KIE ibitego 29 kuri 21, itsinda Kaminuza y’u Rwanda 20 ku 8 ariki itsindwa na Police FC ibitego 24 kuri 17.

Ku mwanya wa gatatu haje KIE yatsinze Kaminuza y’u Rwanda ibitego 21 kuri 11, itsindwa na APR ibitego 29 kuri 21 inatsindwa kandi na Police HC ibitego 27 kuri 16.

Ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma haje Kaminuza y’u Rwanda yatsinzwe n’amakipe yose, gusa yatahanye amanota atatu kuko muri Handball iyo ikipe itsinzwe ihawa inota rimwe, mu gihe iyo itsinze ihabwa amanota atatu.

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Umunsi wo kwibohora, Police HC ifite n’amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere mu gihe habura imikino ine ngo shampiyona izarangira tariki 20/09/2012 isozwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka