Handball: APR na Police zatangiye shampiyona zitsinda (Amafoto)

Mu mpera z’icyumweru gishize kuva ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, hatangijwe shampiyona ya Handball mu Rwanda hakinwa imikino itandukanye, maze amakipe ya APR HC ndetse na Police HC zitwara neza.

Iragena wa APR asimbutse mu kirere ashaka gutsinda igitego
Iragena wa APR asimbutse mu kirere ashaka gutsinda igitego

Ni imikino yakiniwe ku bibuga bitandukanye birimo ikibuga cya Kimisagara, ADEGI Gituza ndetse na Kigoma mu bagabo.

Ni shampiyona yagiye gutangira abakunzi b’uyu mukino bayitegereje cyane kubera ko uyu mwaka hakozwe impinduka nyinshi by’umwihariko ku isoko ry’igurisha ku makipe atandukanye mu buryo bwo kwiyubaka, hongerwamo imbaraga mu makipe, ariko kandi ni shampiyona izaba irimo imbaraga kuko u Rwanda ruri kwitegura kwakira igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona hakinwe imikino irindwi, ikinirwa ku bibuga bitandukanye birimo ADEGI, Kigoma ndetse na Kimisagara.

Mu mikino yabereye kuri ADEGI; Ikipe ya UR Huye yatsinze ADEGI yakiniraga imbere y’abafana bayo ibitego 35-30. Ikipe ya APR HC yiyubatse uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yatsinze UR Huye amanota 45-23. APR HC kuri uwo munsi kandi yatsinze ADEGI biyoroheye ibitego 26-09.

Umunyezamu wa APR HC, Uwayezu Arsene na we yifuje gutsinda igitego muri uyu mukino, bamuha gutera Penaliti ntibyamuhira umunyezamu wa Gorillas arayifata
Umunyezamu wa APR HC, Uwayezu Arsene na we yifuje gutsinda igitego muri uyu mukino, bamuha gutera Penaliti ntibyamuhira umunyezamu wa Gorillas arayifata

Ku kibuga cya Kigoma, ES Kigoma yatsinze UR Rukara ibitego 31-24, UR Rukara kandi yongeye gutsindwa na Police ibitego 49-13, Police yiyubatse neza muri uyu mwaka yongera gutsinda ES Kigoma ibitego 33-14.

Ku kibuga cya Kimisagara, Gorillas HC yari yakiriye Nyakabanda, maze ikipe ya Nyakabanda HC yitwara neza itsinda Gorillas ibitego 33-13.

Ku Cyumweru imikino yakomeje hakinwa umunsi wa kabiri wa shampiyona

Ku kibuga cya Kimisagara, Gorillas HC yatsinze UR Rukara itari nziza cyane muri izi ntangiriro za shampiyona ibitego 38-22, UR Rukara kandi yongeye gutsindwa na APR HC ibitego 33-14, APR HC yari nshya muri uyu mukino kubera abakinnyi yaguze muri Gicumbi HC yongeye kwerekana ko yaguze neza itsinda Gorillas HC ibitego 42-20.

I Kigoma kandi na ho imikino yakomeje, ES Kigoma itsinda UR Huye ibitego 27-21, UR Huye itsinda umukino wa mbere ikipe ya Nyakabanda ibitego 37-31. Byahise bishyira iherezo ku ikipe ya Nyakabanda, kuko yahise itsindwa undi mukino n’ikipe ya ES Kigoma ibitego 28-34.

Bamwe mu basifuzi bakoze ku munsi wa mbere wa shampiyona
Bamwe mu basifuzi bakoze ku munsi wa mbere wa shampiyona

Muri Gatsibo ku kibuga cya ADEGI hakinwe umukino umwe, aho Police HC yatsinze umukino wayo wa kabiri itsinda ADEGI ibitego 46-21.

Mu bagore kandi na ho ku Cyumweru imikino yakinwaga, ISF Nyamasheke itsinda UR Huye ibitego 34-15, UR Huye itsindwa irushwa cyane na ESC Nyamagabe ibitego 33-20, ndetse kandi umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wahuje ESC Nyamagabe na ISF Nyamasheke. Umukino warangiye ESC Nyamagabe itsinze ISF Nyamasheke ibitego 27-17.

Mu bagabo amakipe ya APR HC ndetse na Police ni yo makipe ataratsindwa umukino, Police ikaba ari yo kipe imaze kwinjiza ibitego byinshi kugeza ku munsi wa Kabiri.

Ikipe ya UR Rukara nta mukino iratsinda kugeza ku munsi wa kabiri wa shampiyona
Ikipe ya UR Rukara nta mukino iratsinda kugeza ku munsi wa kabiri wa shampiyona
Ikipe ya Gorillas Handball Club
Ikipe ya Gorillas Handball Club
Tuyishimire Zakari wagiyze umukino mwiza yashimwe n'umutoza we Anaclet
Tuyishimire Zakari wagiyze umukino mwiza yashimwe n’umutoza we Anaclet
Hagenimana Fabrice wa APR HC ashaka gutsinda igitego umunyezamu wa Gorillas
Hagenimana Fabrice wa APR HC ashaka gutsinda igitego umunyezamu wa Gorillas
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC
Police Handball Club yaguze abakinnyi benshi muri uyu mwaka w'imikino biganjemo abahoze muri Gicumbi HC
Police Handball Club yaguze abakinnyi benshi muri uyu mwaka w’imikino biganjemo abahoze muri Gicumbi HC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka