Gorillas HC na Police zegukanye amarushanwa yo Kwibuka

Mu mikino yo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,Gorillas na Police Hc zo mu Rwanda zatsinze amakipe ya Uganda zegukana ibikombe mu mukino wa Handball

Kuri iki cyumweru ku bibuga bya Kimisagara, Stade Amahoro ndetse no muri UR-CE (icyahoze ari KIE), hakinirwaga imikino ya nyuma mu marushanwa yateguwe agamijwe Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, imikino yakinwaga mu ngeri zose za Siporo mu Rwanda.

Police yihereranye Evergreen ya Uganda
Police yihereranye Evergreen ya Uganda

Mu mukino wa Handball, Ikipe ya Police Handball Club ni yo yaje kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda APR Hc muri 1/2, iza no gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Evergreen ibitego 32-20 mu cyiciro cy’abagabo.

Police Handball Club ishyikirizwa igikombe na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc
Police Handball Club ishyikirizwa igikombe na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc

Mu bagore, ikipe ya Gorillas Hc yari yanegukanye iki gikombe umwaka ushize, yaje kongera kugitwara itsinze ya Police yo muri Uganda ku bitego 26-22, aho muri 1/2 yari yatsinze ikipe ya TSS Hanika.

Gatesi Confiance, Kapiteni wa Gorillas Handball Club ashyikirizwa igikombe
Gatesi Confiance, Kapiteni wa Gorillas Handball Club ashyikirizwa igikombe
Gorillas yari yatsinze TSS Hanika muri 1/2
Gorillas yari yatsinze TSS Hanika muri 1/2

Emmanuel Bugingo wari uhagarariye Ministeri ya Siporo n’Umuco, akaba ari nawe muyobozi wa Siporo muri iyo Minisiteri, yashimiye abitabiriye aya marushanwa, ndetse yongera no kubakangurira kubiba umuco w’ubumwe n’amahoro ku Isi yose.

Yagize ati" Turashimira abantu bose baje ngo twifatanye kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abenshi biganjemo urubyiruko, turabasaba kuba inkingi z’ubumwe n’amahoro ku isi yose, ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitazagira ahandi biba ku isi yose"

Bugingo Emmanuel wari uhagarariye Minispoc
Bugingo Emmanuel wari uhagarariye Minispoc

Uko ibihembo byatanzwe muri rusange:

Abakobwa
Gorillas Hc 26-22Uganda Police

Umwanya wa mbere

Abagabo:
Police Rwa 32-20 Evergreen

Umwanya wa 3

Abagore
Appega Gahengeri 19- 14 Tss Hanika

Abagabo
Apr 28-21 Es Kigoma

Abatsinze ibitego byinshi

Abakobwa: Mukandayisenga Clemetine 12 Appega
Abahungu: Mukunzi Felix, Police Rwanda(Ibitego 40)

Mukunzi Felix watsinze ibitego byinshi mu bagabo
Mukunzi Felix watsinze ibitego byinshi mu bagabo
Mukandayisenga Clemetine watsinze byinshi mu bakobwa
Mukandayisenga Clemetine watsinze byinshi mu bakobwa

Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa

Abagore:Akongo Stella (Police Uganda)
Abagabo: Gilbert Mutuyimana (Police Rwa)

Mutuyimana Gilbert watowe nk'umukinnyi w'irushanwa
Mutuyimana Gilbert watowe nk’umukinnyi w’irushanwa

Abanyezamu beza

Abakobwa: Umukundwa Solange (Gorillas Rwanda)
Abahungu: Olivier Hategekimana (Apr Rwanda)

Hategekimana Olivier watowe nk'Umunyezamu mwiza mu bagabo
Hategekimana Olivier watowe nk’Umunyezamu mwiza mu bagabo
Umukundwa Solange watowe nk'umunyezamu mwiza mu bakobwa
Umukundwa Solange watowe nk’umunyezamu mwiza mu bakobwa

Andi mafoto kuri aya marushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndashimira ministere y’umuco na sport yateguye amarushanwa ngarukamwaka yo kwibuka abandimwe n’inshuti bazize uko baremwe bituma babura ubuzima arko byongeye twebwe abakunzi ba Handball turasaba ko mwaduha agaciro kurushakaho nkuko mwita kuyandi mashyirahamwe y’imikino dore Handball idasaba ibikoresho bihenze haba mukubaka ibibuga bigezweho no kwita Ku mpano z’abakinnyi kdi bikaba byatanga umusaruro Ku ruhando mpuzamahanga. ngira ngo mwabibonye ko hari ambiance nziza abakinyi nabafana twaryohewe cyanee!! Uwiteka abane namwe ndashimira abagize uruhare mugutaza iyi nkuru namafoto mukomereze aho tubari inyuma!!

Habumuremyi Justin yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Handball ni umukino mwiza kandi uryoheye ijisho urimo ubuhanga bwinshi kandi bimaze kugaragara ko abanyarwanda bawufitemo impano!Abakina Handball mukomeze mushyiremo imbaraga, abayobozi bakore cyane, hnayuma ubuvugizi bukorwe ku bindi bintu bitandukanye! Amahugurwa ibikorwa remezo! Ubu nta kibuga cyemewe ku rwego mpuzamahanga dufite mu Rwanda ari nayo mpamvu binagorana mu ruhando mpuzamahanga! Itangazamukuru naryo rifasha gutanga amakuru kuri Handball namwe inkunga yanyu ni nziza kandi irashimwa! Vive handball

Al yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Bravo ku makipe yatwaye ibikombe n’abakinnyi bitwaye nez.

Wilson yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ndabona ari byiza cyane handball nyarwanda imaze kugera ku rwego rushimishije bakomereze aho!
Nizere ko bimaze kugaragara ko ubufasha bubonetse buhagije handball yagera ku rwego rwo hejuru

Frangarambe yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka