Federasiyo ya Handball igiye gutora komite nshya

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda rigiye gushyiraho Komite nshya, nk’uko byemejwe mu nteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu

Mu cyumba cy’inama cya MINISPOC kuri uyu wa Gatandatu habereye inama y’inteko rusange ya Ferwahand, yari iyobowe na Theogene Utabarutse usanzwe uyobora Federasiyo, baza no gufata umwanzuro ko hagomba gutorwa Komite nshya tariki 15 Werurwe 2018.

Perezida wa Ferwahand Utabarutse Theogene na Kagabo Mensuet umwungirije
Perezida wa Ferwahand Utabarutse Theogene na Kagabo Mensuet umwungirije

Komite yari isanzwe iyobora iri shyirahamwe izarangiza manda yayo tariki ya 15/03/2018, hakaba hahise hanashyirwaho Komisiyo ishinzwe gutegura no kuyobora amatora, ikaba igizwe na Twahirwa Jean Bosco (Perezida), Ndagijimana Dieudonné ndetse na Mudaharishema Sylvestre.

Abanyamuryango ba Ferwahand nyuma y'inteko rusange
Abanyamuryango ba Ferwahand nyuma y’inteko rusange
Perezida wa Ferwahand Utabarutse Theogene yatangaje ko azongera akiyamamaza
Perezida wa Ferwahand Utabarutse Theogene yatangaje ko azongera akiyamamaza

Iyi ni indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama:

1. Abanyamahanga bari basanzwe ari 2 bemewe mu kibuga,muri babiri bajya kuri fiche d’engagement, ubu bagizwe batatu muri bane.

2. Hemejwe ko Shampiona izatangira tariki 17/02/2018 mu bagabo, naho abagore abafite amakipe y’abagore bazicarana na komisiyo tekinike ya Ferwahand bapange igihe.
3. Hakiriwe abanyamuryango bashya ari bo Inkumburwa, Es Kirambo y’i Burera (Abakobwa), UR Nyagatare, GSOB Indatwa, GS Munyove (Rusizi, Gihundwe)

Andi mafoto y’abitabiriye iyi nama

Ngarambe Jean Paul usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe
Ngarambe Jean Paul usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe
Kayiranga Albert wari uhagarariye Kaminuza y'u Rwanda atanga igitekerezo mu nama
Kayiranga Albert wari uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda atanga igitekerezo mu nama
Uwari uhagarariye ikipe ya APR Hc (hagati)
Uwari uhagarariye ikipe ya APR Hc (hagati)
Uwari uhagarariye ikipe nshya yitwa "Inkumburwa"
Uwari uhagarariye ikipe nshya yitwa "Inkumburwa"
Tuyambaze Beathe, uhagarariye abagore muri FERWAHAND
Tuyambaze Beathe, uhagarariye abagore muri FERWAHAND
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka