APR yanyagiye Nyakabanda mu gihe Police ikiyoboye urutonde

Shampiona y’Umukino wa handball yari yakomeje mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wayo wa gatanu, aho Ikipe ya APR Hc ku Kimisagara yihereranye Nyakabanda Hc naho ikipe ya Police itaratakaza umukino n’umwe itsinda ikipe ya Gicumbi.

Ku munsi wayo wa gatanu,Shampiona ya Handball yari yakomeje mu mpera z’iki cyumweru aho ikipe ya Police Hanball Club ikomeje kugenda imbere y’andi makipe aho mu mikino yose imaze gukina nta n’umwe iratakaza.

Mu mikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru,i Kabgayi habereye imikino yagombaga guhuza ibigo by’amashuri gusa ikipe ya GS Rambura ntiyabasha kugaragara ku kibuga.

APR ya kabiri ku rutonde
APR ya kabiri ku rutonde

Dore uko imikino yagenze mu mperza z’iki cyumeru gishize:

Ku wa Gatandatu, 25/04/2015

ES KIGOMA 49-33 ES URUMURI

Ikipe ya GS RAMBURA ntiyagaragaye ku kibuga

Police Handball Club, imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Police Handball Club, imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe

Ku Cyumweru, 26/04/2015

POLICE 34-23 GICUMBI

NYAKABANDA 30-44 APR

Nyakabanda yatsinzwe na APR Hc kuri iki cyumweru
Nyakabanda yatsinzwe na APR Hc kuri iki cyumweru

UKO AMAKIPE AKURIKIRANA KUGEZA UBU:

AMAKIPE AMANOTA

1.POLICE 15 mu mikino 5

2.APR 13 mu mikino 5

3.ES URUMURI 8 mu mikino 4

4.ES KIGOMA 7 mu mikino 3

5.CASS 5 mu mikino 3

6.NYAKABANDA 4 mu mikino 2

7.KIE 3 mu mikino 3

8.GICUMBI 1 mu mikino 2

9.COLLEGE INYEMERAMIHIGO 1 mu mukino 1

10.GS ST ALOYS 1 mu mukino 1

11.GS RAMBURA 1 mu mukino 3

Mukimbili P.Claver wo muri APR Hc niwe watsinze ibitego byinshi kuri iki cyumweru
Mukimbili P.Claver wo muri APR Hc niwe watsinze ibitego byinshi kuri iki cyumweru

Abakinnyi bafite ibitego byinshi

1.MUHAWENIMANA Jean Paul (Police HC) 31

2.NSHIMIYIMANA Alexis (ES Kigoma) 29

3. MUTUYIMANA Gilbert (Police HC) 28

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka