Kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye by’icyahoze ari KIE, hazabera imikino ya nyuma ya Shampiona y’Abagore ikazahuza amakipe akurikira yabashije kurenga amajonjora mu ma zones: Appega, Tss Hanika, Gorillas, Es Mukingi, Gs Nyinawimana, Appapegi Cyuru, Gs Mwendo na Duha Complex school
Shampiona y’abagabo nayo izaba yakomeje
Ku munsi wayo wa 15, Shampiona y’abagabo nayo izaba isatira umusozo, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza APR Hc na Police Hc, amakipe ahora ahanganye, ukazabera ku kibuga cya Maison des Jeunes Kimisagara guhera i Saa tanu z’amanywa.

Uko imikino iteganyijwe
Ku wa Gatandatu, Kigoma 10:00
Nyakabanda Vs Es Kigoma
Ku Cyumweru i Kigoma
10:00 Es Urumuri Vs Gs Rambura
12:00 Es Urumuri Vs Inyemeramihigo
14:00 Es Urumuri Vs Es Kigoma
Ku cyumweru ku Kimisagara
11:00: APR VS POLICE
Urutonde rwa Shampiona
1. Police, Amanota 45
2. APR, Amanota 43
3.Es Kigoma, Amanota 32
4. C.Inyemeramihigo, Amanota 32
5.Nyakabanda, Amanota 24
6.UR CE, Amanota 23
7.Kibogora, Amanota 18
8.Es Urumuri, Amanota 20
9.Gs Rambura, Amanota 14
10.UR Huye, Amanota 7
Abamaze gutsinda ibitego byinshi
1. Mutuyimana Gilbert 133 (Police)
2.Nizeyumukiza Etienne 93(Inyemeramihigo)
3.Mwiseneza Innocent 82 (UR CE)
Ohereza igitekerezo
|
Rwose turabizi Police handball club izabikora kuko rwose muri handball Nta kipe ijya iyishobora, APR nukuza kurangiza umuhango. Abakinyi nabo ubunyamwuga bwa police Y’u Rwanda bagomba kububungabunga batsinda APR handball. Turabizi. aha jye ndi umufana waPolice reka ntegereze ndebe ariko police handball ndayizeye izagitwara kabisa http://www.kigalitoday.com/imikino-11/handball/article/apr-na-police-barahatanira-igikombe-shampiona-y-abagore-isozwe

Ibintu ndabona azaba ari ibicuka ,police nkibisanzwe izagitwara kuko niyo ikomeye kurusha apr ariko azaba ari uburyohe gusa gusa