APR Hc yongeye gutsinda Police yegukana irushanwa ryo Kwibohora

Ikipe ya APR Handball club yongeye gutsindira ikipe ya Police Hanball Club ku mukino wa nyuma w’igikombe cyitiriwe Umunsi wo Kwibohora (Liberation day tournament),nyuma yo kuyistinda ku bitego 25-22

Nyuma yo gustinda ikipe ya Police Hc ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,ikipe ya APR Hc yongeye gutsinda ikipe ya Police Hc ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibohora (Liberation Day Tournament)

Kapiteni wa APR Hc ahabwa igikombe na Perezida wa FERWAHAND,UTABARUTSE Theogene
Kapiteni wa APR Hc ahabwa igikombe na Perezida wa FERWAHAND,UTABARUTSE Theogene
ES Mukingi nayo yegukanye igikombe mu bakobwa
ES Mukingi nayo yegukanye igikombe mu bakobwa

Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma,amaze gutsinda amakipe yose mu matsinda aya makipe yari arimo.Police Hc yarangije ari iya mbere mu itsinda rya mbere,naho APR Hc iba iya mbere mu itsinda rya kabiri.

Aya makipe asanzwe ahangana no muri Shampiona
Aya makipe asanzwe ahangana no muri Shampiona
APR Hc yishimira intsinzi
APR Hc yishimira intsinzi

Uko imikino yagenze

Itsinda rya mbere

Police 22- 8 CE
Gicumbi 21-19 CE
Gicumbi 17-20 Police

Itsinda rya kabiri

APR 23-12 RDF
ES Kigoma 24-18 RDF
Es Kigoma 25- 33 APR

Umukino wa nyuma :POLICE 22-25 APR

Abakobwa

Appega 19-11 Kie
Es Mukingi 27-17 CE
Es Mukingi 16-15 Appega

Uko amakipe yakurikiranye

Abahungu Abakobwa

1.APR 1.ES MUKINGI

2.POLICE 2. TSS APPEGA

3.GICUMBI 3. CE

4.ES KIGOMA

5.CE

6.RDF

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka